JUSTIN TIMBERLAKE BITUNGURANYE YAHAGARITSE IBITARAMO BYOSE YARI AFITE.

795

JUSTIN TIMBERLAKE YAHAGARITSE IBITARAMO BIZENGURUKA AMERIKA YARI YARATEGUYE KUZAHAKORERA MURI UYU MWAKA.

Ni nyuma y’uburwayi amaranye iminsi ariko bukaba butamworoheye, kuburyo na nyuma yo gukira bizasaba kuzongera kugorora ijwi rye rikurura abakunzi be, ari nabyo byabaye intandaro yo gusubika ibitaramo Justin Timberlake yari afite.

Uyu muhanzi w’imyaka 43 yari afite ibitaramo 6 bizenguruka Amerika yagombaga kuzakora guhera kuri uyu munsi, ariko ku munota wa nyuma, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko abyimuriye mu mwaka utaha mu kwezi kwa kabiri, anisegura ku bakunzi be.

Ibi byatangajwe nyumay’amakuru avuga ko yaba arwaye indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, bikaba binagira ingaruka ku ijwi rye, ari nayo mpamvu yatanze igihe kingana n’amezi hafi ane kugira ngo azongere gutarama.

Comments are closed.