Polisi ikorera mu Murenge wa Jali, mu Karere ka Gasabo, yataye muri yombi abantu batandatu bakurikiranyweho gukora no gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge, mu gihe Polisi ivuga ko igikorwa cyo gushakisha abandi bakekwaho ibi bikorwa kigikomeje.
Aba baturage bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abatuye mu isantere ya Congo, iherereye mu Kagari ka Nkusi, Umurenge wa Jali, bavuga ko muri ako gace hari abantu bacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’ibiyobyabwenge.
Abaturage bavuga ko ibyo bikorwa byari bimaze kugira ingaruka ku mibereho n’umutekano w’abatuye ako gace, birimo ubujura bwo gushikuza, gukubita no gukomeretsa ndetse n’ibindi bikorwa bihungabanya ituze rusange.
Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, ku wa 13 Nzeri 2026, Polisi ikorera mu Murenge wa Jali, ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, yakoze umukwabu wo gufata abakekwaho ibyo bikorwa.
Ku ikubitiro, hafashwe abantu batandatu, bafatanywe inzoga zitandukanye zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge, birimo ibigage, urwagwa, inzoga z’ibyuma zaciwe ku isoko, kanyanga, urumogi ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gukora inzoga.
Abafashwe n’ibyo bafatanywe
Mu bafashwe harimo Hakizimana Patrice, uzwi nka Kinyori, ufite imyaka 34. Yafatanwe ibilo bibiri by’urumogi, litiro 100 z’urwagwa rutujuje ubuziranenge ndetse na litiro 7.5 za kanyanga.
Amakuru atangwa na Polisi avuga ko uyu mugabo yari asanzwe akora ibikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge mu Karere ka Rulindo, nyuma yo kumva ko inzego z’umutekano zimushakisha akaza kubyimurira mu Murenge wa Jali.
Hafashwe kandi Senzoga Damascene, ufite imyaka 56, wari ufite litiro 120 z’ikigage na litiro 60 z’urwagwa.
Undi wafashwe ni Mazimpaka Deogratias, ufite imyaka 55, ukekwaho kugira uruganda rw’ibigage abona akabicuruza ndetse akabiranguza.
Uyu Deogratias yafatanwe litiro 500 z’ibigage, imisemburo ya Pakimaya amakarito atatu, amakarito atatu ya Luvire, isukari ndetse n’izindi nzoga. Polisi kandi yamufatananye ikarito imwe n’igice y’inzoga z’ibyuma zaciwe ku isoko, zari zigizwe n’uducupa 86, ndetse n’amapaki atanu y’amashashi atemewe.
Polisi kandi yafashe Nikuze Cesaria, wari ufite litiro 60 z’ikigage na litiro 15 z’urwagwa. Polisi ivuga ko uyu mugore yahise acika abonye inzego z’umutekano, bityo ko igikorwa cyo kumushakisha kigikomeje.
Hafashwe kandi Niyigena Jean Bosco, ufite imyaka 25, nyuma yo gufatanwa litiro ebyiri z’urwagwa, mu gihe urundi yari amaze kurucuruza.
Mu bafashwe harimo kandi Ishimwe Fabrice, ufite imyaka 21, wafatanwe litiro 600 z’ikigage kitujuje ubuziranenge. Polisi ivuga ko yari acuruza ndetse anaranguza ibyo bigage mu kabari atabifitiye uruhushya.
Uwimana Emmanuel, ufite imyaka 27, na we yafashwe nyuma yo gufatanwa litiro 620 z’ibigage bitujuje ubuziranenge, yakoraga ndetse akanabicuruza mu kabari atabifitiye ibyangombwa.
Hafashwe kandi Ishimwe Samuel, ufite imyaka 16, wari ufite litiro 235 z’ibigage, isukari n’amapaki y’amashashi yakoreshaga mu bikorwa bye. Polisi ivuga ko na we yahise acika abonye inzego z’umutekano, bityo ko igikorwa cyo kumushakisha kigikomeje.
Polisi iraburira abakora n’abacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye inzoga zitujuje ubuziranenge zifatwa ndetse n’abazicuruza bagashyikirizwa inzego z’umutekano.
Yavuze ko nyuma yo gufata izo nzoga no kuzimenagura mu ruhame, abaturage baganirizwa ku ngaruka ziterwa no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, cyane cyane izikorwa mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza y’isuku n’ubuziranenge.
CIP Gahonzire yavuze ko izo nzoga zishobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima bw’abazinywa, birimo indwara ndetse no gupfa.
Yanaburiye abantu bakomeje kwishora mu bikorwa byo gukora no gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge, abibutsa ko Polisi n’izindi nzego bireba zikomeje kubihagurukira.
Polisi kandi yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bakora cyangwa bacuruza inzoga zitemewe ndetse n’abacuruza ibiyobyabwenge nka kanyanga n’urumogi, kugira ngo bafatwe kandi bahanwe hakurikijwe amategeko.
Kugeza ubu, Polisi ivuga ko abakekwaho ibi bikorwa bamaze gufatwa bakomeje gufungirwa kuri sitasiyo za Polisi, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri wese muri ibyo bikorwa.