Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri, Polisi y ‘u Rwanda yatangaje ko kubera impanuka y’ikamyo yabereye ahitwa kuwasenkoko mu ishyamba rya Nyungwe ,ibinyabiziga byakoreshaga uyu muhanda bitabasha kuwunyuramo.
Ni itangazo Polisi y’u Rwanda yanyujije kurukuta rwabo rwa X yahoze yitwa Twitter polisi yasabye abakoresha uwo muhanda ko bakoresha uwa Nyamasheke -Karongi .Polisi y’ u Rwanda yakomeje itangaza ko imirimo yo gukura iyi kamyo mu muhanda nirangira barabimenyesha. Ikindi ko aba Polisi bahari ngo babafashe .

Yanditswe na : Mutabazi Jean Bosco