Abajyanama b’ubuzima bakorera mu Karere ka Gatsibo bavuga ko bahangayikishijwe n’ibibazo bitandukanye bavuga ko bikomeje kubangamira akazi kabo ka buri munsi, birimo kubura imiti imwe n’imwe y’ibanze, udukingirizo, ibikoresho bifasha abaturage kubona serivisi z’ubuzima, ndetse n’ibibazo by’ikoranabuhanga bibangamira itumanaho ryabo.
Aba bajyanama b’ubuzima bavuga ko nubwo ari bo baba begereye abaturage kurusha abandi mu rwego rw’ubuzima, hari serivisi nyinshi batagishobora gutanga uko bikwiye kubera ibikoresho bike n’ibura ry’ibyangombwa by’ingenzi byifashishwa mu kazi kabo.
Gasana Augustin, umwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu Kagari ka Nyabishwamba mu Murenge wa Gatsibo, avuga ko ikibazo cy’ibura ry’imiti cyafashe indi ntera, cyane cyane ku miti ikoreshwa mu kuvura indwara zikunze kwibasira abaturage.
Yagize ati: “Hari imiti tujya tubura, harimo n’imiti y’umusonga, kandi abaturage baba bayikeneye cyane. Mbere yarabonekaga ku buryo bworoshye, ariko ubu isigaye ari mike. Hari igihe abaturage baza kuyisaba tukababwira ko tutayifite, bikatubabaza kuko tuba tutakibashije kubafasha nk’uko twabyifuzaga.”
Aba bajyanama bavuga ko kuba imiti itaboneka bihungabanya serivisi z’ubuzima z’ibanze zari zisanzwe zifasha abaturage kubona ubuvuzi bwihuse badakoze ingendo ndende bajya ku bigo nderabuzima.
Ikindi kibazo bavuga ko kibahangayikishije ni ukubura udukingirizo twahabwaga mbere kugira ngo tubashe kugera ku baturage by’umwihariko urubyiruko.
Mukamunyaneza Cecille, umwe mu bajyanama b’ubuzima, avuga ko mbere bahabwaga udukingirizo ku buryo bworoshye kandi bikabafasha gukomeza ibikorwa byo gukangurira urubyiruko kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’inda zitateganyijwe.
Ati: “Mbere udukingirizo twarabonekaga kandi twadufashaga cyane mu kwegera urubyiruko. Ubu byarahindutse kuko tutukibona. Hari urubyiruko rutugana rudusaba udukingirizo ariko tukababwira ko tutadufite.”
Asobanura ko ubu ushaka kubona udukingirizo asabwa kujya ku kigo nderabuzima kugira ngo ahabwe ifishi yo kuboneza urubyaro mbere yo kuyahabwa, ibintu bavuga ko bishobora gutuma bamwe bacika intege zo kuyashaka.
Mukamunyaneza agaragaza ko ibi bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’urubyiruko, cyane cyane ku rubyiruko rutinya cyangwa rutabona umwanya wo kujya ku bigo nderabuzima.
Ati: “Urubyiruko rwajyaga rukura udukingirizo ku bajyanama b’ubuzima hafi y’aho batuye. Ubu bamwe ntibajya ku bigo nderabuzima kubera impamvu zitandukanye. Ingaruka zabyo ni uko hashobora kwiyongera inda zitateganyijwe ndetse n’ibyago byo kwandura virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”
Mutezimana Claudine na we agaragaza ko hakenewe kongerwa ibikoresho by’akazi, kuko hari byinshi byahabwaga abajyanama b’ubuzima mu myaka yashize ariko ubu bikaba bitakiboneka ku rugero rwifuzwa.
Yagize ati: “Turifuza kongererwa imiti, udukingirizo ndetse n’ibindi bikoresho by’akazi nk’uko byahoze. Ibyo byadufasha gukomeza gufasha abaturage kubona serivisi z’ubuzima hafi yabo kandi ku gihe.”
Uretse ibura ry’imiti n’ibikoresho, aba bajyanama bavuga ko bahanganye n’ibindi bibazo birimo guhagarara kw’agahimbazamusyi bamwe bajyaga bahabwa ndetse no kugabanuka kw’amahugurwa abafashaga kongera ubumenyi mu kazi.
Banavuga ko hari telefoni bahawe mu rwego rwo kubafasha mu itumanaho no gutanga amakuru ajyanye n’ubuzima bw’abaturage, ariko ko bamwe bafite ikibazo cy’uko imirasire y’izuba bahawe itagifite ubushobozi bwo kuzicaginga, bikabangamira itumanaho ryihuse n’inzego z’ubuzima.
Aba bajyanama b’ubuzima basaba ko ibi bibazo byakemurwa mu buryo burambye kugira ngo babashe gukomeza gutanga serivisi zinoze ku baturage, cyane ko ari bo bagira uruhare rukomeye mu gukurikirana ubuzima bw’abaturage ku rwego rw’imidugudu n’utugari.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukamana Marceline, yemeje ko ibibazo by’abajyanama b’ubuzima byagejejwe kuri Minisiteri y’Ubuzima kandi ko hari gushakwa ibisubizo.
Yagize ati: “Ibibazo bafite twarabigaragarije Minisiteri y’Ubuzima, kandi hari gushakwa igisubizo kugira ngo bikemurwe.”
Ku kibazo cy’imirasire y’izuba idashobora gucaginga telefoni z’abajyanama b’ubuzima, yavuze ko ubuyobozi bw’akarere butari bwakimenye mbere, ariko ko na cyo kizakurikiranwa.
Ati: “Icyo kibazo cy’imirasire y’izuba idacaginga telefoni zabo ntabwo twari tukizi, ariko na cyo kizashakirwa igisubizo.”
Abajyanama b’ubuzima bo muri Gatsibo bavuga ko gukemura ibibazo bafite byafasha kuzamura ireme rya serivisi z’ubuzima z’ibanze zitangirwa abaturage, bikanafasha gukomeza gukumira indwara no guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturage, cyane ko ari bamwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi b’inzego z’ubuzima mu rwego rw’ibanze.