Musanze: Minisitiri w’ingabo Yibukije Abajyanama Inshingano Zo Kubumbatira Umutekano no Gushyigikira Iterambere

Ubwanditsi
2 Min Read

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yasabye Abajyanama b’Akarere ka Musanze gukomeza kugira uruhare rugaragara mu kubungabunga umutekano, guteza imbere ubufatanye n’abaturage ndetse no kubafasha kugendera ku cyerekezo cy’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu.

Yabitangaje ubwo yitabiraga Imurikabikorwa ryateguwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, rigamije kugaragariza abaturage n’abafatanyabikorwa ibyagezweho muri manda y’imyaka itanu ya 2021–2026.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Minisitiri Marizamunda yashimangiye ko umutekano ari wo musingi w’iterambere rirambye, asaba abayobozi n’abajyanama gukomeza gukorana bya hafi n’abaturage mu gukemura ibibazo bibugarije no gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, ubufatanye n’imiyoborere myiza.

Yavuze ko Abajyanama b’Akarere bafite uruhare rukomeye mu gukomeza guhuza abaturage n’inzego z’ubuyobozi, bityo bakaba bakwiye gukoresha neza inshingano zabo mu gukangurira abaturage kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere no kubungabunga ibyagezweho.

Minisitiri Marizamunda kandi yagaragaje ko iterambere ry’Akarere ka Musanze n’iry’Igihugu muri rusange rishingiye ku mutekano usesuye n’ubufatanye bw’inzego zose, asaba ko uwo murage wakomeza gusigasirwa no gutezwa imbere.

Ku ruhande rwe, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko Akarere ka Musanze kari mu turere dufite amahirwe menshi y’iterambere bitewe n’umusaruro ukomoka mu nzego zitandukanye z’ubukungu.

Yagaragaje ko aka karere gafite ubushobozi bukomeye mu bukerarugendo bushingiye cyane ku Birunga no ku ngagi zo mu misozi, kimwe n’ubworozi, ubuhinzi, ubucuruzi ndetse n’ibikorwa by’inganda bikomeje kwiyongera.

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko gukomeza gukoresha neza ayo mahirwe no gushimangira ubufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi, abaturage n’abafatanyabikorwa bizafasha Musanze gukomeza kuba kimwe mu bice bifite uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.

Imurikabikorwa ry’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze ryabaye umwanya wo kugaragaza ibikorwa by’iterambere byagezweho mu myaka itanu ishize, birimo ibikorwa remezo, serivisi zinoze zegerejwe abaturage, gahunda zo guteza imbere imibereho myiza ndetse n’imishinga y’ubukungu yagize uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage.

Abitabiriye iri murikabikorwa bagize umwanya wo gusura ibikorwa bitandukanye byamuritswe, baganira ku byagezweho ndetse no ku ntego z’iterambere ziteganyijwe muri manda itaha, hagamijwe gukomeza guteza imbere Akarere ka Musanze no gushyigikira gahunda z’iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Image

Image

Image

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *