Kayonza: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bashimiwe uruhare rwabo mu kwihutisha iterambere ry’abaturage

Gilbert Silvapoxy
3 Min Read

Abatuye mu kagari ka Musumba mu Murenge wa Nyamirama bashimira abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagize uruhare mu guhindura imibereho yabo no kwihutisha Iterambere ryabo.

Bamwe mu baturage batishoboye bavuga ko ubufasha bahawe muri gahunda zo kuremera abatishoboye no kubakira abadafite amacumbi byakozwe n’abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi mu kagari ka Musumba bizahindura imibereho yabo.

Uwimana Marie Jeanne umuturage utuye mu Mudugudu wa Nyaminazi, wubakiwe inzu yatashywe ku cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026, yavuze ko iyo inzu yubakiwe igiye gutuma atekana ndetse anashimira Ubuyobozi bw’Umuryango wa FPR-Inkotanyi kubera agaciro buha abaturage.

Yagize ati: “ Hari inzu ariko yaragiye ku buryo abana bageze aho bansiga bagenda batinya ko yabagwaho. Ubu ndishimye kuko mfite inzu nziza, ntabwo nzajya ndyama mfite ubwoba ubusanzwe naryamaga mfite ubwoba bwo gutinya ko inzu nabagamo yari ishaje yangwira. Ndashima abayobozi ba FPR–Inkotanyi kubera ko bakunda abaturage.”

Mukakarisa Jacqueline utuye mu Mudugudu wa Kiyovu mu kagari ka Musumba mu buhamya yatangiye mu Nteko Rusange ya FPR -Inkotanyi yagaragaje ko yari umwe mu baturage bari mu buzima bugoye kubera ubukene ariko FPR -Inkotanyi ikamufasha kwigobotora ubukene bwari bumwugarije.

Ati:” Nari umuntu ukennye ariko ku bwa FPR -Inkotanyi bampaye igishoro. Ubu ndi umuntu wikorera mfite umukozi nanjye mpingisha, ubu nishyurira abana bariga, naryaga rimwe ku munsi abantu benshi barabizi ariko kubera FPR -Inkotanyi ubuzima bwarahindutse nanjye mbayeho neza kubera FPR -Inkotanyi.”

Umuyobozi w’Umuryango wa FPR -Inkotanyi mu kagari ka Musumba Uwurukundo Jean Marie, avuga ko abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi bagira uruhare mu gufasha abaturage kwiteza imbere kandi biksba bifasha abaturage kwihuta mu Iterambere anavuga ko ibikorwa byo kuremera abatishoboye bazakomeza kubikora.

Umuyobozi wungirije w’Umuryango wa FPR – Inkotanyi mu Karere ka Kayonza, Havugimana Alexandre, yabwiye Itangazamakuru ko muri gahunda z’umuryango basanzwe basaba abanyamuryango, gushyira imbaraga mu bikorwa byo kuremera abatishoboye hagamijwe guhindura imibereho yabo no kubafasha mu kwihutisha iteerambere ryabo.

Yagize ati “Turashimira abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi mu kagari ka Musumba, Umurenge wa Nyamirama kuko bari mu murongo mwiza w’ibyo Umuryango wa FPR -Inkotanyi wifuza, ugendeye ku bikorwa bakora mu guteza imibereho myiza y’abaturage. Iyi nzu yubatswe n’abanyamuryango ibatwaye hafi miliyoni umunani n’ibindi baremeye uyu muturage ndetse n’abandi baremeye ni urugero rw’ibikorwa bikorwa n’abanyamuryango ba FPR -Inkotanyi.”

Bwana Havugimana yakomeje agira ati “Ku rwego rw’Akarere dufite gahunda yo kuremera abatishoboye muri rusange bikozwe n’abanyamuryango. Ibikorwa byo kuremera abatishoboye batagiraga amacumbi bubakirwa inzu, koroza amatungo maremare n’amagufi abatishoboye no kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, dushishikariza abanyamuryango kubijyamo neza, bagafasha Leta guhindura imibereho ya bagenzi babo buri wese akihuta mu Iterambere Igihugu kifuriza buri Munyarwanda.”

Havugimana yunzemo ati:” Igihugu cyacu, ni Igihugu gishyira imbere imibereho myiza y’abaturage, uko ubukangurambaga dukora abanyamuryango bashishikarizwa gufashanya, abishoboye bagafasha abatishoboye bagashobora gutera imbere nabo kuko twifuza ko Iterambere rigera kuri buri wese.”

Mu kagari ka Musumba mu Nteko Rusange y’abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi haremewe abatishoboye bahabwa amatungo arimo inka ndetse imiryango 5 ihabwa inkoko zizayifasha kurwanya imirire mibi. Mu gihe Uwimana Marie Jeanne wubakiwe inzu yanahawe ibiribwa. Mu nteko Rusange y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu kagari ka Musumba kandi harahiye abanyamuryango bashya biganjemo urubyiruko hanahebwa amakipe y’imidugudu yitwaye neza mu mupira w’amaguru .

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *