Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashyizeho Brigadier General Patrick Karuretwa ku mwanya w’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.
Brig Gen Karuretwa wasimbuye Brig Gen Ronald Rwivanga, azakomeza gukora inshingano nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo.
Yabaye Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida wa Repubulika guhera mu 2013 kugeza mu ntangiriro za 2021.
Mu Ukuboza 2024, Brig Gen Karuretwa yagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, afatanya iyi nshingano n’iyo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo.
Brig Gen Karuretwa ubusanzwe ni umunyamategeko kuko yaminuje muri Kaminuza y’ Rwanda mu 2000 mbere yo gukomereza muri The Fletcher School at Tufts University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakuye Masters mu mategeko mpuzamahanga.
Muri iyi kaminuza kandi hagati ya 2008-2009 yahize amasomo ajyanye n’Umutekano Mpuzamahanga hamwe n’Umutekano wa muntu.
Nyuma yaho, yamaze imyaka 10 akora muri Perezidansi ya Repubulika ku myanya itandukanye, bwa mbere kuva muri Nyakanga 2011 kugera muri Werurwe 2016 yari Umujyanama mu by’umutekano.
Yinjiye mu gisirikare mu rugamba rwo kubohora igihugu mu 1992. Mu Ugushyingo 2019 yari yazamuwe mu ntera ava ku ipeti rya Lieutenant Colonel agirwa Colonel.
Karuretwa yavutse ku wa 9 Ugushyingo 1974, ni umugabo wubatse w’abana babiri b’abakobwa umwe w’imyaka 23 n’undi w’imyaka 15.
Mu gihe atari mu kazi, ni umugabo ukunda kuba ari gusoma ibitabo no gukora siporo.
Akunda koga no kwiruka ku maguru, afite kandi umukandara w’umukara muri Karate dore ko yigeze no gukinira Ikipe y’Igihugu ya Karate.

(Ramadhan Habimana Umunyamakuru wa Indorerwamo.com)