Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yashimye Itorero rya ADEPR ku cyemezo ryafashe cyo kwambura inshingano z’ubushumba n’ububwirizabutumwa abantu 35 bahamijwe n’inkiko uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kwemera amateka, kwikosora no gufasha igihugu kubaka ubumwe burambye.
Yabitangaje kuri uyu wa 5 Ukwakira 2026 mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, ubwo yatangizaga Itorero ry’Igihugu ry’Abashumba ba ADEPR rizamara iminsi itandatu. Iri torero rigamije kongerera abapasiteri ubumenyi ku mateka y’u Rwanda, gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Dr Bizimana yavuze ko ADEPR yagaragaje urugero rwiza mu guhangana n’amateka yarwo, aho yemeye ko bamwe mu bayobozi baryo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho kubihakana cyangwa kurengera abakoze ibyaha. Yagaragaje ko iri torero ryafashe inzira yo kwinenga, kwigaya no gukosora amakosa yakozwe, ibintu yavuze ko bikwiye kubera urugero andi madini n’amatorero.
Yagize ati: “Ni mwebwe tubona mufite urugendo mwakoze kurusha andi madini n’amatorero. Mwagaragaje ubushake bwo kwinenga, kwigaya no gukosora.”
Minisitiri Bizimana yanaburiye amadini n’amatorero akomeje guhisha cyangwa kurengera abakekwaho cyangwa abahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko iyo myitwarire ibangamira ubutabera n’urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Yashimangiye ko inzego z’amadini zikwiye gufasha abagize uruhare muri Jenoside kwemera ukuri no gusaba imbabazi aho kubafasha guhunga inshingano zabo.
Ku ruhande rwa ADEPR, Umushumba Mukuru, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko icyemezo cyo kwambura inshingano abo bashumba cyafashwe nyuma yo gusanga baratatiriye amahame y’ijambo ry’Imana n’indangagaciro z’Igihugu bakagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko itorero ridashobora gukomeza guha inshingano z’ivugabutumwa abantu bahamijwe ibyaha bikomeye nk’ibi.
Icyemezo cyo kwambura inshingano aba bashumba n’ababwirizabutumwa 35 cyatangajwe ku wa 18 Werurwe 2026. Cyashingiye ku myanzuro y’Inama Nkuru y’Abashumba ya ADEPR yateranye ku wa 22 Ukwakira 2025 no ku wa 11 Gashyantare 2026, ndetse no ku mategeko n’amabwiriza agenga iri torero. Abambuwe inshingano bari barahamijwe n’inkiko zo mu Rwanda uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki cyemezo cyafashwe mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu rugendo rwo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya ingengabitekerezo yayo no gukomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda. Abasesenguzi bagaragaza ko kwemera amakosa yakozwe no gufata ibyemezo bikomeye nk’ibi bifasha mu kugarura icyizere, ubutabera n’ubwiyunge mu muryango nyarwanda.