“Midou” umufana ukomeye wa Arsenal yasezeranye n’umukunzi we Farida mu mategeko (Amafoto)

4,406

Nziza Abdul Hamidou, usanzwe uzwi ku izina rya “Midou” akaba ari n’umufana ukomeye w’ikipe yo mu gihugu cy’u Bwongereza “Arsenal” yasezeranye kuzabana akaramata n’umukunzi we Uwamariya Farida Mami, imbere y’amategeko. Mu gihe bitegura kuzasezerana imbere y’Imana mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2024.

Ku wa Kane tariki 22 Kanama 2024, nibwo habaye umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko y’u Rwanda hagati y’aba bombi, umuhango wabereye mu Karere ka Rwamagana ku biro by’Umurenge wa Kigabiro.

Nziza Abdul Hamidou na Uwamariya Farida Mami, bombi bamaze igihe bakundana, ndetse urukundo rwabo bakunze kuruhamiriza incuti zabo mu bihe bitandukanye. 

Umuhango wo gusezerana mu mategeko hagati ya Abdul Hamidou na Farida Mami, wari witabiriwe nabo mu miryango yabo, inshuti n’abavandimwe.

Ku rupapuro rw’ubutumire bw’ubukwe bw’aba bombi, handitseho ko tariki 8 Nzeri 2024 ari bwo biteganyijwe ko gusaba, gukwa no gusezerana imbere y’Imana bizabera i Rwamagana muri salle Umbrella iherereye mu Murenge wa Kigabiro.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan)

Comments are closed.