Minisitiri w’Uburezi yatumiwe muri Gen-Z Comedy isoza uku kwezi

Ubwanditsi
2 Min Read

Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Nsengimana Joseph, yatangajwe nk’umutumirwa w’umunsi mu gitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy giteganyijwe kuba ku wa 27 Kanama 2026, kikazaba ari na cyo gisoza ibikorwa by’iki gitaramo muri uku kwezi.

Iyi gahunda imaze kwamamara mu rubyiruko ndetse n’abakunzi b’urwenya, ikomeje gutumira abantu bafite amazina akomeye mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu, hagamijwe gutuma abayitabira bagirana ibihe by’imyidagaduro birimo ubutumwa bwubaka.

Kuba Minisitiri Nsengimana Joseph yaratumiriwe muri iki gitaramo bifatwa nk’ikimenyetso cy’imikoranire iri kurushaho kwaguka hagati y’urubyiruko, abahanzi n’inzego za Leta, cyane cyane mu gihe urwenya rukomeje kuba urubuga rwo gusangiriraho ibitekerezo no kuganira ku ngingo zireba imibereho y’abaturage.

Byitezwe ko Minisitiri w’uburezi azaganiriza ubanyeshuri bari mu biruhuko uko bagomba kwitwara mu gihe basubiye ku ishuri

Abategura Gen-Z Comedy batangaje ko iki gitaramo kizaba kirimo udushya twinshi ndetse n’ibiganiro byihariye hagati y’umutumirwa mukuru n’abarimo urubyiruko rwitabira ibi bitaramo.

Uretse Minisitiri w’Uburezi, abandi bantu bazwi bazitabira iki gitaramo harimo Kate Bashabe, umwe mu bagore bafite izina rikomeye mu ruganda rw’imideli n’ubucuruzi, Diez Dolla uzwi mu myidagaduro ndetse na ZeoTrap uri mu bahanzi bagezweho mu muziki nyarwanda.

Gen-Z Comedy imaze kuba kimwe mu bitaramo bikurura imbaga y’abiganjemo urubyiruko, aho ihuza urwenya, umuziki n’ibiganiro bitandukanye mu rwego rwo gutanga imyidagaduro irimo ubutumwa bufite umumaro.

Abakunzi b’iki gitaramo bitezwe ku wa 27 Kanama 2026 kugira ngo basoze ukwezi kwa Kanama mu bihe by’urwenya, gusabana no kuganira ku ngingo zitandukanye zireba sosiyete nyarwanda.

Share This Article