Nyanza: Bwana BAGAMBIKI uyobora DASSO mu Karere arashinjwa na bagenzi be kubahohotera no kubahoza ku nkeke

16,117
Kwibuka30

Bwana DONAT BAGAMBIKI uyobora DASSO Mu Karere ka NYANZA, arashinjwa na bagenzi be kubahohotera no kubahoza ku nkeke abasaba ruswa.

Bamwe mu bakozi bakorera urwego rwunganira umutekano w’Akarere ka Nyanza bazwi nkaba DASSO baratabaza bavuga ko babangamiwe n’umuyobozi wabo ubahoza ku nkeke, abakubita, ndetse bamwe bakavuga ko abatuma kujya gushaka ruswa mu cyaro bakayimishyikiriza. Bamwe mu bagore bakora uwo mwuga baravuga ko kenshi ajya abatuma kujya mu cyaro gushakisha no guhiga abanyamafuti bakabaka ruswa ngo bahite bayimuzanira. Umwe mu bagore utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yavuze ko Bwana DONAT BAGAMBIKI amaze kumushyiraho iterabwoba inshuro zirenga eshatu amubwira ko natamuzanira amafranga aba yakuye mu cyaro ku munsi w’isoko azamwirukana.

Kwibuka30

Ikinyamakuru indorerwamo.com cyagerageje gushaka ukuri kw’ibivugwa duhamagara DONAT ntiyatwitaba, ariko yaje kuvugana n’abanyamakuru ba Radio One ahakana ibivugwa, avuga ko abasanzwe bavuga ibyo ari abanyamafuti badashaka gucyahwa. Undi mu bagabo ukora ku cyicaro cy’AKarere ka Nyanza nk’umu DASSO yagize ati:”…jye nari maze iminsi narabuze uwo nganyira, uyu mugabo araza ninjoro anyuze ku bikuta by’Akarere akatubaza impamvu tutamubonye, mu gihe tutaragira icyo tuvuga akaba aturyamishije hasi akadiha nk’ukubita inzoka…”

Bamwe mubo twasanze bari gucunga umutekano ku munsi w’isoko kuri uyu wa kane, batubwiye ko kano karengane kamaze igihe, kandi ko bagerageje kubibwira uwari umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ariko akaba yarajyanywe gukorera I Kigali atagikemuye, undi muri ba DASSO ugaragara nk’ukuze yavuze ko nawe ajya atinyuka akamukubita imbere y’abantu kandi amuziza ubusa.

Bwana PATRICK KAJYAMBERE umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, yatangarije itangazamakuru ko ayo makuri atari ayazi, ko agiye kuyakurikirana vuba ngo amenye ibyayo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.