Umuyobozi w’agateganyo w’Umujyi wa Juba muri Sudani y’Epfo, Moulana Kalisto Lado Faustino Nyigilo, yahakanye amakuru yari yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yategetse abanyamahanga kuva muri icyo gihugu mu gihe cy’iminsi irindwi.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, Nyigilo yavuze ko ayo makuru atari ukuri, asobanura ko amagambo yavuze yafashwe nabi cyangwa agahindurwa n’abayakwirakwije.
Ni nyuma y’uko hacicikanye amakuru yavugaga ko abaturage b’ibihugu birimo Uganda, Kenya, Eritrea n’u Burundi bakora ubucuruzi buciriritse muri Sudani y’Epfo basabwe kuva muri icyo gihugu mu gihe cy’icyumweru kimwe.
Nyigilo yavuze ko nta tegeko nk’iryo yigeze atanga, anagaragaza ko kwirukana abanyamahanga atari mu nshingano cyangwa ububasha bw’umuyobozi w’Umujyi wa Juba.
Yasobanuye ko ibijyanye n’abanyamahanga baba cyangwa bakorera muri Sudani y’Epfo birebwa n’inzego za Leta zirimo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’izindi nzego zifite inshingano zo gucunga abinjira n’abasohoka.
Yagize ati: “Sudani y’Epfo yakira abantu bose bifuza kuhatura, kuhakorera ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa ubutabazi, igihe cyose bubahiriza amategeko kandi batishora mu bikorwa binyuranyije n’amategeko.”
Nubwo yahakanye ibyo kuvuga ko abanyamahanga birukanwa, Nyigilo yongeye gushimangira ko ibikorwa by’ubucuruzi buciriritse bikwiye guhabwa umwanya munini abaturage ba Sudani y’Epfo.
Yatanze urugero ku mirimo nko guteka no kugurisha chapati, gucuruza ibitunguru, inyanya n’ibirayi, ndetse no gutwara abagenzi kuri moto, avuga ko ari ibikorwa byagakwiye gufasha abaturage b’icyo gihugu kubona imibereho.
Yavuze ko abanyamahanga bakwiye gushishikarizwa gushora imari mu bikorwa binini birimo ubucuruzi bwagutse, kurangura no gukwirakwiza ibicuruzwa byinshi, gushinga inganda n’ibigo by’ubucuruzi ndetse no gutanga imirimo ku baturage ba Sudani y’Epfo.
Nk’uko yabisobanuye, iyo gahunda ntigamije kubuza abanyamahanga gukorera muri icyo gihugu cyangwa kubirukana, ahubwo igamije guteza imbere amahirwe y’akazi n’ubukungu bw’abaturage b’imbere mu gihugu.
Nyigilo yavuze kandi ko amagambo yavugiye mu gikorwa cyo gusukura no gutunganya Umujyi wa Juba yasobanuwe nabi, bituma havuka urujijo rwateye impungenge bamwe mu banyamahanga bakorera muri Sudani y’Epfo.
Yasoje asaba abanyamahanga bose batuye cyangwa bakorera muri icyo gihugu gukomeza ibikorwa byabo bisanzwe no kudaterwa ubwoba n’amakuru atari yo akomeje gukwirakwizwa.
Aya magambo ya Nyigilo aje mu gihe Sudani y’Epfo ikomeje kwakira abaturage benshi baturutse mu bihugu bituranye, cyane cyane abakora ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari. Gusa, abayobozi b’icyo gihugu bakomeje kugaragaza ko bifuza ko abaturage ba Sudani y’Epfo bahabwa umwanya munini mu mirimo yinjiza amafaranga make n’ayo hagati, mu gihe abanyamahanga bo bashishikarizwa gushora imari mu mishinga minini itanga akazi kandi ikongera umusaruro w’ubukungu bw’igihugu.