Prof. Harelimana wahoze ayobora RCA yatawe muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Prof Harelimana Jean Bosco wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (Rwanda Cooperative Agency – RCA), kubera ibyaha akekwaho kuba yarakoze mu gihe yari akiri umuyobozi w’icyo kigo nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira.
Yagize ati:“Tariki ya 14 Nzeri uyu mwaka wa 2023, RIB yafunze Prof Jean Bosco Harelimana wari Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative, ari cyo ‘Rwanda Cooperative Agency’. Yafashwe bishingiye ku iperereza ryari rimaze iminsi rimukorwaho, rifitanye isano n’ibyaha bikekwa ko yakoze igihe yari umuyobozi w’icyo kigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda. Ibyo byaha akurikiranyweho, birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro”.
Dr Murangira yavuze ko Prof Harelimana afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Remera mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.
Yagize ati:“ Mu byaha akurikiranyweho, harimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akaba ari icyaha gihanwa n’ingingo ya 188 y’itegeko rigenga amasoko ya Leta, akaba ari icyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi (5-7), ndetse hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya Miliyoni ebyiri na Miliyoni eshanu. Naho icyaha cyo gukoresha nabi umutungop ufitiye rubanda akamaro, gihanwa n’ingingo ya 12 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, aho aramutse abihamijwe n’urukiko yahabwa igihano kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi (5-7), hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya Miliyoni eshatu na Miliyoni eshanu”.
Dr Murangira yavuze ko ubutumwa RIB itanga, ari ukwibutsa abantu bose bafite inshingano zo gucunga umutungo wa rubanda ko bagomba kubyitondera cyane, bagakurikiza amabwiriza n’amategeko, kuko kutabikurikiza bigira ingaruka nyinshi zirimo no gukurikiranwa mu butabera. Ikindi RIB yibutsa abantu, ngo ni uko gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, byari bikwiye kuba ikizira, kuko ntaho bacikira ukuboko k’ubutabera.
Dr Murangira yavuze ko Prof. Harerimana atafashwe kubera ko yanze kwitaba Komisiyo ya PAC. Yagize ati: “Ntabwo yafashwe kubera kwanga kwitaba PAC, kuko kwanga kwitaba PAC ntabwo ari icyaha gihanwa n’amategeko. Yafashwe hashingiwe ku iperereza ryari rimaze iminsi rimukorwaho, rifitanye isano n’ibyaha bikekwa ko yakoze igihe yari Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Cooperatives Agency”.
“Yakurikiranwaga adafunze, gusa aho yangiye kwitaba PAC, Ubugenzacyaha bwagize impungenge ko butamubona igihe cyose bwamushakira ku bw’impamvu z’iperereza, dore ko ibyaha akekwaho, ari ibyaha by’ubugome, bihanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 5-7”.
Comments are closed.