Umuturage witwa Nyirahagenimana Marie Jose, utuye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, aravuga ko afite bwoba bwinshi nyuma yo gusanga imyaka ye yaranduwe n’abantu bataramenyekana, barangiza bagashinga umusaraba imbere y’umuryango we.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 24 Kanama 2026, aho uyu muturage yavuze ko yabyutse mu gitondo agasanga hari abantu baranduye imyaka yew yari yarahinze, barangiza bakaza bakaza bakayitereka imbere y’urugi rwe n’umusaraba ushinze ku ruhande, ibi bikaba byamuteye ubwoba ku buryo avuga ko aba bagizi ba nabi bashobora no kumwica.
Nyirahagenimana yavuze ko abamukoreye ibi batigeze bamenyekana, ariko ko uburyo babikozemo bugaragaza ko bashakaga kumutera ubwoba no kumwoherereza ubutumwa bw’iterabwoba. Yagaragaje ko kuba barateretse imyaka baranduye imbere y’umuryango we kandi bakahashinga umusaraba byatumye yumva ubuzima bwe bushobora kuba buri mu kaga.
Yagize ati: “Natunguwe no kubona imyaka yanjye yaranduwe yose, bayizana imbere y’urugo banahashinga umusaraba. Ibi byanteye ubwoba bwinshi kuko sinzi icyo aba bantu bashaka. Mfite impungenge ko bashobora no kuzangirira nabi cyangwa bakanyica.”

Abaturanyi bavuga ko iki gikorwa cyateye impungenge abaturage bo muri ako gace, cyane cyane kubera uburyo byakozwemo. Bamwe bavuga ko ari ibintu bidasanzwe kandi bikwiye gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane ababigizemo uruhare n’impamvu yabyo.
Aya makuru kandi yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, wavuze ko ubuyobozi bwamenyeshejwe iby’iki kibazo kandi ko buri kugikurikirana no gushakisha abibiri inyuma. Yashimangiye ko inzego zibishinzwe ziri gukora iperereza kugira ngo hamenyekane abakoze iki gikorwa ndetse bagezwe imbere y’ubutabera.
Ubuyobozi bwasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru yafasha mu iperereza no kwirinda ibikorwa byose bishobora guhungabanya umutekano cyangwa kubangamira uburenganzira bw’abaturage.
Mu gihe iperereza rikomeje, Nyirahagenimana Marie Jose asaba inzego zibishinzwe kumufasha kugira ngo yumve afite umutekano, anasanga ababigizemo uruhare babiryozwa hakurikijwe amategeko.