Ubushakashatsi bwagaragaje ko “uburiganya” bumunga ubukungu ku kigero cya 60%

8,343
Kwibuka30

Imibare itangazwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko mu myaka itatu ishize ibyaha by’uburiganya byihariye ikigero cya 60% k’ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col (Rtd) Jeannot Ruhunga, asobanura ko mu byaha bimunga ubukungu harimo ruswa, kunyereza umutungo wa Leta, ubujura bukoresheje ikoranabuhanga no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ari nacyo kiganje muri iki gihe.

Agaragaza ko uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere ko ari ko abantu bava ku byaha bikoresheje kiboko ugasanga barakoresha ubwenge, ari na ho RIB igaragaza ko icyaha cy’uburiganya kihariye 60% y’ibyaha bimunga ubukungu.

Col (Rtd) Ruhunga yagize ati: “Icyaha cy’uburiganya gifashe 60% y’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu. Ufashe ruswa, kunyereza umutungo, ufashe ubujura bukoresheje ikoranabuhanga, kwihesha ikintu cy’undi byose ni ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu. Mu myaka 3 ishize, mu 2018 twakurikiranye ibyaha 1,656, mu 2019 hakurikiranwa ibyaha 1,148. Kugeza mu kwezi kwa Gicurasi 2020 tumaze gukurikirana ibyaha 555”.

Mu Kiganiro abo bayobozi bombi baherutse kugirana n’itangazamakuru, Umushinjacyaha mukuru, Havugiyaremye Aimable yagaragaje ko amategeko ahana ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu ndetse n’ibyaha bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ahari.

Kwibuka30

Ati: “Ku byaha bimunga ubukungu bw’Igihugu hari amategeko abiri. Hari itegeko rirwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na ruswa ndetse n’ibyaha bitegenywa n’itegeko bijyanye no gutanga amasoko ya Leta”.

Havugiyaremye avuga ko icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ari icyaha giteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, agashimangira ko ari itegeko ryo 2018.

Ati: “Iyo ngingo iteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo. Urugero umuntu akavuga ati nge ndi umuntu runaka nzakugeza kuri ibi n’ibi cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza ikiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba.”

“[…]Nk’urugero umuntu ashobora kukubwira ati nutanga amafaranga ibihumbi 100 nyuma yaho uzakubirwa inshuro 1000, ni ukuvuga ngo uwo usaba amafaranga uba urimo kumwizeza ikiza, hakaba ubwo undi yabikora atinyisha ko ngo natabikora hari icyo azaba. Urugero nudatanga aya mafaranga hari umuvumo ugiye kukugeraho ariko nutanga aya mafaranga uwo muvumo urakuvaho”.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col (Rtd) Ruhunga, avuga ko kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, abantu bagenda bavumbura andi mayeri menshi kugira ngo babigereho.

Akomeza avuga ko uburyo bwo gukumira ibi byaha bimunga ubukungu bw’igihugu butandukanye kuko gukumira icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ndetse no kwica si ko ngo hakumirwa icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya cyangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

(Inkuru ya Imvahonshya)

Leave A Reply

Your email address will not be published.