Minisitiri w’Intebe wa Qatar agiye guhura na Trump mu biganiro bigamije guhagarika intambara na Iran

Ubwanditsi
5 Min Read

Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani, ategerejwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agomba guhura na Perezida Donald Trump na Visi Perezida JD Vance, mu rwego rwo gushaka inzira yaganisha ku guhagarika intambara Amerika irwana na Iran no gusubukura ibiganiro ku kibazo cya gahunda ya kirimbuzi ya Tehran.

Iyi nama iteganyijwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, ibaye mu gihe Qatar ikomeje kugira uruhare rukomeye mu guhuza impande zombi, nyuma y’uko Iran iyinyujijemo icyifuzo gishya cy’uko intambara yahagarara mu gihe cy’iminsi ibiri, kikaba kiri gusuzumwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sheikh Mohammed, unakora inshingano za Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, azagirana ibiganiro na Trump mu muhezo muri White House, ndetse ateganyijwe no guhura na Visi Perezida JD Vance, na we wagize uruhare mu biganiro byagiye bihuza Washington na Tehran.

Iran yashyize ku meza ibintu 7 isaba 

Iran yatanze icyifuzo gishya binyuze ku bahuza bo muri Qatar, ivuga ko ibiganiro birambuye ku guhagarika intambara n’ikibazo cya kirimbuzi byakomeza nyuma y’uko Amerika yemeye kubahiriza ibisabwa birindwi yashyizeho.

Muri ibyo harimo ko Amerika yahagarika ibihano yafatiye Iran nyuma y’uko amasezerano y’ubwumvikane yasinyiwe i Islamabad muri Pakistan muri Kamena 2026 atubahirijwe, ikavanaho igotwa ry’ibyambu by’icyo gihugu, ikagabanya ingabo zayo ziri mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, ndetse ikarekura umutungo wa Iran wafunzwe mu mabanki yo mu mahanga, harimo n’uri muri Qatar.

Iran kandi irasaba ko isonerwa ry’ibihano byari byemereraga igihugu cyayo kugurisha peteroli ryasubizwaho, ndetse hakemerwa inzira nshya z’ubwikorezi bwo mu Nyanja ya Hormuz yari yarumvikanyeho na Oman.

Ikindi gisabwa ni uko intambara yahagarara ku mpande zose, harimo n’ibitero bya Israel muri Lebanon.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko iki cyifuzo gishobora gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’iminsi ibiri. Yasobanuye ko ku munsi wa mbere Amerika yagira ibyo ikora mu rwego rwo kubahiriza ibyo Iran isaba, maze ku munsi wa kabiri Iran igafungura inzira y’ubwikorezi bwo mu Nyanja ya Hormuz, ubwikorezi bw’ubucuruzi bugasubukurwa.

Gusa Amerika iracyasuzuma icyo cyifuzo, mu gihe impande zombi zikomeje kutumvikana ku ngingo z’ingenzi zigomba kubanza gukemurwa.

Amerika isaba ko ikibazo cya kirimbuzi kibanza gukemurwa

Ku ruhande rwa Amerika, ikibazo cya gahunda ya kirimbuzi ya Iran ni imwe mu ngingo zikomeye zigomba kubonerwa igisubizo mbere y’amasezerano arambye.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinja Iran gukomeza ibikorwa byo gutunganya uranium ku kigero gishobora kuyegereza ubushobozi bwo gukora intwaro za kirimbuzi. Iran yo ishimangira ko gahunda yayo ya kirimbuzi igamije gukoresha ingufu mu mahoro, ikavuga ko idashaka gukora intwaro za kirimbuzi.

Raporo y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Kirimbuzi (IAEA) ivuga ko Iran yari ifite ibiro 440.9 bya uranium yatunganyijwe ku kigero cya 60%, kikaba kiri hafi y’igipimo cya 90% gishobora gukoreshwa mu gukora intwaro za kirimbuzi.

Umunyamabanga wa Leta wa Amerika, Marco Rubio, aherutse kuvuga ko ibiganiro na Iran bitaratera imbere ku buryo bufatika, ashimangira ko ibyo Tehran isaba bimwe muri byo bidashobora kwemerwa na Washington.

Yavuze ko Perezida Trump yifuza ko ikibazo gikemurwa binyuze mu nzira za dipolomasi, ariko ko bitavuze ko Amerika izemera ibisabwa byose na Iran.

Trump ntiyakuyeho amahitamo yo kongera kugaba ibitero

Nubwo ibiganiro bya dipolomasi bikomeje, Perezida Donald Trump ntiyigeze akuraho burundu amahitamo yo kongera gukoresha ingufu za gisirikare mu gihe ibiganiro byananirana.

Trump aherutse kuvuga ko igisirikare cya Amerika cyamaze gutegura ibindi bikorwa bishobora kugabwa kuri Iran, birimo ibitero ku bikorwa remezo bitandukanye, mu gihe intambara yaba isubukuwe.

Yavuze ko nubwo bishoboka ko Amerika itazongera kugaba ibitero mu gihe habonetse amasezerano akomeye, igisirikare cyayo gihagaze bwuma kandi cyiteguye gutabara igihe bibaye ngombwa.

Ku ruhande rwa Iran, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Abbas Araghchi na we yihanangirije Amerika, avuga ko mu gihe yakongera kugaba ibitero, igihugu cye kizabyihorera mu buryo bukomeye.

Ibi bigaragaza ko nubwo inzira z’ibiganiro zigikomeje, umwuka w’ubushyamirane hagati y’impande zombi utaracogora.

 

Qatar imaze igihe ifite uruhare mu biganiro hagati ya Amerika na Iran, ikaba inyuzwamo ubutumwa n’ibyifuzo by’impande zombi mu gihe zitari mu biganiro bitaziguye.

Minisitiri w’Intebe Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani aherutse kugaragaza ko Qatar ikomeje imbaraga zo gushaka igisubizo cya dipolomasi, anavuga ko Amerika igaragaza ubushake bwo gutera intambwe igana ku gukemura iki kibazo.

Ibiganiro bye na Trump na JD Vance biritezweho kureba niba hashobora kuboneka ubwumvikane ku ngingo z’ingenzi, cyane cyane guhagarika imirwano, gufungura inzira y’ubwikorezi bwo mu Nyanja ya Hormuz no gusubukura ibiganiro ku hazaza ha gahunda ya kirimbuzi ya Iran.

Iyi Nyanja ya Hormuz ni imwe mu nzira z’ingenzi ku bucuruzi mpuzamahanga bw’ingufu, kuko inyuramo igice kinini cya peteroli na gaz bitwarwa n’amato bijya ku masoko atandukanye ku isi.

Gukomeza kuyifunga cyangwa kuyihungabanyiriza umutekano bishobora kugira ingaruka ku itangwa rya peteroli, izamuka ry’ibiciro by’ingufu n’ubukungu bw’ibihugu byinshi.

Kugeza ubu, nta masezerano mashya yo guhagarika intambara aratangazwa, kandi amagambo atangazwa n’abayobozi b’impande zombi agaragaza ko hakiri icyuho hagati y’ibyo Amerika isaba n’ibyo Iran ishyize imbere.

Ibiganiro bya Washington na Doha biritezweho kureba niba icyo cyuho cyagabanywa, hagashakwa inzira yo guhagarika intambara imaze amezi arenga umunani, no kugabanya ibyago by’uko umutekano w’Uburasirazuba bwo Hagati wakomeza kuzahara.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *