Abantu 21 bahitanywe n’impanuka ikomeye y’imodoka yabereye mu Ntara ya Iringa, mu majyepfo ya Tanzania, nyuma y’uko bisi yari itwaye abagenzi igonganye n’ikamyo yari itwaye imizigo, bikavugwa ko abandi batanu bakomerekeye muri iyo mpanuka.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, mu gace ka Masumbo, hafi y’ihuriro ry’imihanda rya Kiponzero, ku muhanda uhuza imijyi ya Iringa na Mbeya.
Amakuru yatangajwe n’inzego za Polisi mu Ntara ya Iringa avuga ko muri 21 bahitanywe n’iyi mpanuka harimo abagabo 10, abagore icyenda n’abana babiri.
Bisi yakoze impanuka yari iya sosiyete itwara abagenzi ya Maokoto Bus Services, yari ivuye mu gace ka Wasa, mu Karere ka Iringa, yerekeza mu Mujyi wa Iringa, ubwo yagonganaga n’ikamyo yari itwaye imizigo.
Abantu batanu bakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa mu bitaro kugira ngo bahabwe ubuvuzi, mu gihe inzego z’umutekano n’iz’ubutabazi zakomeje ibikorwa byo gutabara no gukurikirana ibyabereye aho impanuka yabereye.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko impanuka ishobora kuba yatewe n’ikibazo cy’imikorere ya feri za bisi, bikaba bishoboka ko umushoferi yananiwe kuyigenzura. Icyakora, Polisi yatangaje ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyi mpanuka.
Iyi mpanuka ibaye ikindi kimenyetso cy’uburemere bw’ibibazo by’umutekano wo mu muhanda muri Tanzania, aho impanuka zirimo ibinyabiziga bitwara abagenzi n’amakamyo zikomeje guteza impfu nyinshi.
(Habimana Ramadhan/ indorerwamo.com)