Umuhanzi SOCIAL MULA yaje ku Rutonde rw’abazahatanira Ubihembo bya Prix Decouverte 2019

12,244
Kwibuka30

Nyuma y’aho YVAN BURAVAN yegukanye igihembo cya PRIX DECOUVERTES, undi munyarwanda SICIAL MULA nawe yaje ku rutonde mu bemerewe guhatanira icyo gihembo muri uno mwaka.

Umuhanzi Nyarwanda witwa MUGWANEZA LAMBERT uzwi cyane mu ruhando rwa muzika ku izina rya SOCIAL MULA nawe kuri ubu yagaragaje inyota yo guhatanira kwegukana ibihembo bitangwa na kimwe mu bitangazamakuru bikomeye ku mugabane wa Burayi byitwa “PRIX DECOUVERTS”

Kwibuka30

Abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram, SOCIAL MULA yavuze ko ashimishijwe no kuba yemerewe kujya ku rutonde rw’abazitabira iryo rushanwa maze aboneraho akanya ko gusaba Abanyarwanda kumuha amahirwe bakamuhundagazaho amajwi bityo akegukana iryo rushanwa nkuko iry’ubushize ryegukanywe n’Umunyarwanda.

Yagize ati:” bantu banjye, nagize amahirwe yo kuba nahatanira igihembo cya Prix decouvertes, nkaba mbasaba kumba hafi mukanshyigikira…”  Bwana Social MULA yavuze ko kugira ngo umutore ni ukujya ku rubuga rwa www.prixdecouverte.com  ugakurikiza amabwirizwa.

Uzatsinda ano marushanwa azamenyekana ku italiki 7 Ugushyingo 2019. Akanama k’abakemurampaka kazaba kagizwe n’abantu benshi b’inararibonye harimo FALLY IPOUPA, CHARLOTTE DIPANDA, JAH TIKEN,…

Leave A Reply

Your email address will not be published.