Umuhanzi THE BEN yamaze kugera I Kigali, aje gutaramira Abanyarwanda ku Bunani

8,236

Umuhanzi THE BEN amaze gusesekara I Kigali mu gitaramo cya East African Party kuri Bunani

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 Ukuboza nibwo umuhanzi w’Umunyarwanda w’icyamamare yasesekaye ku Kibuga mpuzamahanga cy’i Kanombe akaba aje gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cya East African Party kizabera kuri KIGALI ARENA, Ni igitaramo kizaba kibaye ku nshuro ya 12.

Bwana THE BEN ubwo yakirwaga n’imbaga y’abakunzi be benshi bari baje kumwakira, bamutunguye maze bamwereka umugabo witwa FABIEN uzi gucuranga gitari bihebuje ariko akaba afite ubumuga bwo kutareba, THE BEN yahise amwemerera ko bazakorana indirimbo ndetse ishobora no kuzaririmbwa muri icyo gitaramo kizaba ku Bunani.

The Ben ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bamaze igihe kitari gito bakunzwe ku buryo budashidikanywaho, abakunzi be bamugaragarije urukundo n’ibyishimo bidasanzwe ubwo bamusanganirizaga indabyo nyinshi, ikimenyetso cy’urukundo bamufitiye.

Abafana n’abanyamakuru bari benshi ku kibuga cy’indege

Biteganijwe ko kino gitaramo kizaba kuri ubu Bunani kizitabirwa n’abantu benshi kubera uburyo uno muhanzi akunzwe cyane. Bwana THE BEN ntiyabashije guhita agirana ikiganiro n’itanfazamakuru kubera ikiniga yaje kugira cyarewe n’urukundo yagaragarijwe n’abakunzi be, ibintu byazamuye amarangamutima ye ku buryo yarize, maze ahita ajya mu modoka aragenda. Niba hatagize igihinduka, hateganijwe igitaramo n’itangazamakuru kuri uyu mugoroba.

Comments are closed.