Meteo Rwanda yateguje imvura nyinshi idasanzwe muri iku kwezi k’Ukwakira

Ubwanditsi
3 Min Read

Mu gihe abahinzi n’aborozi hirya no hino mu Rwanda bari gutegura ibikorwa by’igihembwe cy’ihinga A cya 2027, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko ukwezi k’Ukwakira 2026 kuzagaragaramo imvura iri hejuru y’isanzwe igwa muri iki gihe cy’umwaka.

Iteganyagihe ryashyizwe ahagaragara ku wa 5 Ukwakira 2026 rigaragaza ko ibice byinshi by’u Rwanda bishobora kwakira imvura iri hagati ya milimetero 90 na 300, ibintu byitezweho kongera amazi n’ubuhehere bukenewe mu butaka nyuma y’igihe cyaranzwe n’imvura nke muri Nzeri.

Abasesenguzi mu by’ikirere bagaragaza ko iyi mvura ishobora kuzafasha cyane ibikorwa by’ubuhinzi, cyane cyane mu gutegura imirima no gutera imyaka. Ubuhehere bw’ubutaka bwari bwaragabanutse mu turere tumwe na tumwe, bikadindiza ibikorwa by’abahinzi bitegura igihembwe gishya cy’ihinga.

Ku ruhande rw’ubworozi, imvura iteganyijwe na yo ishobora kuzagira uruhare mu kongera ubwatsi n’amazi bikenerwa n’amatungo, ibintu bishobora gufasha mu kuzamura umusaruro w’aborozi.

Muri uku kwezi kandi, ubushyuhe bwo ku manywa buteganyijwe kuzaba buri hagati ya dogere Celsius 20 na 31, mu gihe nijoro bushobora kugabanuka bukagera hagati ya dogere 9 na 19. Haranateganyijwe umuyaga uringaniye ushobora rimwe na rimwe kwiyongera, ukagera ku muvuduko wa metero 14 ku isegonda.

Nubwo iyi mvura itanga icyizere ku rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, inzego z’iteganyagihe zihanangiriza abaturage batuye ahantu hakunze kwibasirwa n’imyuzure n’isuri gukomeza kuba maso no gukurikira amakuru y’iteganyagihe atangwa buri gihe.

Aya makuru aje nyuma y’uko ukwezi kwa Nzeri 2026 kwaranzwe n’imvura nke mu bice byinshi by’igihugu. Mu bipimo byakusanyijwe mu bice 44 bitandukanye, ibyinshi byagaragaje ko imvura yaguye yari munsi y’impuzandengo isanzwe iboneka muri uko kwezi.

Akarere ka Nyamasheke, ahazwi nka Ntendezi, ni ko kabonye imvura nyinshi kurusha ahandi muri Nzeri, aho hapimwe milimetero 124,6. Mu gihe i Nyamata mu Karere ka Bugesera ari ho hagaragaye imvura nke cyane, yapimwe kuri milimetero 1,2 gusa.

No mu Mujyi wa Kigali, imvura yaguye ntiyari ihagije nk’uko bisanzwe, aho ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali hapimwe milimetero 38,1, mu gihe ku bupimiro bwa Gitega mu Karere ka Nyarugenge hapimwe milimetero 47,1.

Abahanga mu by’ikirere bavuga ko kuba imvura yari nke muri Nzeri byagize ingaruka ku bikorwa byo gutegura igihembwe cy’ihinga A cya 2027, ndetse bikagira n’ingaruka ku bworozi mu duce twahuye n’igabanuka ry’ubwatsi n’amazi.

Icyakora, iteganyagihe ryo mu Ukwakira ritanga icyizere ko ibyo bibazo bishobora kugabanuka, mu gihe imvura iteganyijwe izafasha kongera amazi n’uburumbuke bukenewe mu butaka. Abaturage barasabwa gukomeza gukurikira amakuru atangwa na Meteo Rwanda kugira ngo bafate ingamba zijyanye n’imiterere y’ikirere, cyane cyane mu gihe ahantu hamwe hashobora kwibasirwa n’imvura nyinshi ishobora guteza imyuzure cyangwa isuri.

Meteo Rwanda ikomeza kwibutsa ko amakuru y’iteganyagihe atangwa kandi akavugururwa buri gihe, haba ku masaha make, iminsi mike ndetse no ku mezi, kugira ngo afashe abaturage n’inzego zitandukanye gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe y’ikirere.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *