Nyuma yo gutsindirwa i Kigali, Amavubi yerekeje i Kampala mu mukino wo kwishyura.

5,661
May be an image of 4 people, people standing and indoor
Ikipe y’igihugu AMAVUBI imaze kwerekeza i Kampala aho igomba gukina kuri iki cyumweru umukino wo kwishyura.

Nyuma y’aho ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru inaniwe kwihagararaho hano i Kigali kuri uyu wa kane taliki ya 7 Ukwakira 2021, ikahatsindirwa igitego kimwe ku busa n’ikipe ya Uganda Cranes, kuri ubu iyo kipe yaraye iteze ndege yihariye (Private jet) aho igiye kwitegura umukino wo kwishyura uteganijwe kubera i Kampala kuri iki cyumweru taliki 10 Ukwakira 2021.

Iyi kipe ikomeje gutakarizwa icyizere n’ingeri zose z’Abanyarwanda yaraye itsinzwe igitego kimwe ku busa bishimangira umwanya wa nyuma w’iyi kipe mu itsinda E mu mikino yo guhatanira umwanya mu mikino y’igikombe cy’isi iteganijwe kuba umwaka utaha.

May be an image of one or more people and airplane
May be an image of 1 person, standing and text that says 'Fly'

Comments are closed.