Stephane Constantine watoje Amavubi mu 2014 ari mu bifuza akazi ko gutoza iyi kipe

8,506

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ,Ferwafa, ryatangaje abatoza 10 bari mu bifuza akazi ko gutoza Ikipe y’Igihugu Amavubi. Muri abo, harimo Stephane Constantine watoje Amavubi mu 2014.

Muri abo batoza batangajwe harimo Umufaransa Alain Giresse wabaye Umutoza Mukuru wa Mali, Tunisia na Senegal.

Harimo kandi Sunday Oliseh watoje Nigeria mu 2015.

Umufaransa Sebastian Migne watoje Kenya na Guinea Equatorial nawe ari mu basabye akazi cyo kimwe na Tony Hernandez ukomoka muri Espagne wahoze ari Umutoza Mukuru wa Mukura VS.

Hossam Mohamed El Badry wamaze imyaka ibiri ari umutoza wa Misiri nawe ari kuri urwo rutonde cyo kimwe na Ivan Hasek watoje Al-Hilal.

Arena Gugliermo na Noel Tossi nibo bafite amazina atazwi cyane mu mupira wo muri Afurika bari kuri uru rutonde.

Uwatunguranye ushobora kuba anahabwa amahirwe ni Stephane Constantine Stephen Constantine watoje Amavubi mu 2014 akegura mu 2015.

Comments are closed.