Malawi: Leta irashinjwa kohereza urubyiruko guhinga mu murima ya Isiraheli
Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bo muri Malawi hamwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, banenze Perezida Lazarus Chakwera na guverinoma ye kubera kohereza urubyiruko rw’Abanya-Malawi 221 gukora mu mirima yo muri Israel.
Uko kubohereza ku wa gatandatu kwakurikiye imfashanyo ya miliyoni 60 z’amadolari y’Amerika (miliyari 73Frw) Israel yahaye Malawi mu byumweru bibiri bishize, mu gufasha kuzahura ubukungu bwa Malawi.
Uko kohereza abakozi muri Israel kwanenzwe, mu gihe hari impungenge ku buryo ayo masezerano yakozwe mu ibanga ndetse no ku byago abo baturage bashobora guhura na byo, muri iki gihe Israel iri mu ntambara n’umutwe wa Hamas w’Abanya-Palestine.
Kondwani Nankhumwa, umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Malawi, yasubiwemo n’ibiro ntaramakuru Anadolu bya leta ya Turukiya agira ati:”Guverinoma yagiranye amasezerano nk’ayo na kompanyi zo muri Israel mu gihe izi neza ko hari intambara, nta mubyeyi muzima ushobora kohereza umwana we gukora mu gihugu kiri mu ntambara.”
Yongeyeho ko ayo masezerano yo kohereza abakozi ari “ubucuruzi bubi”.
Guverinoma ya Malawi yashyigikiye ayo masezerano, ivuga ko izohereza Abanya-Malawi muri Israel no mu bindi bihugu “mu gushyira mu bikorwa ibyo ubu butegetsi bwiyemeje byo guhanga imirimo no kongerera ubushobozi urubyiruko”.
Guverinoma ya Malawi yanijeje umutekano w’Abanya-Malawi, ivuga ko bazakorera ahantu “hafatwa ko hameze neza kandi hatekanye”, kandi ko bazahabwa ubwishingizi bwo kwa muganga ndetse bakazagarukanwa muri Malawi.
Aya masezerano agezweho mu gihe Malawi yugarijwe n’amakuba yo mu rwego rw’ubukungu, aho hari igabanuka rya 44% ry’agaciro k’ikwaca (kwacha) rya Malawi, ndetse n’ingamba zikakaye zo kwizirika umukanda zatangajwe na Perezida Chakwera.
Comments are closed.