Nyanza: Umusore yagaragaye mu giti cya avoka yapfuye

1,209

Habanabashaka John w’imyaka 23, wabaga mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Ntyazo, Akagari ka Cyotamakara, mu Mudugudu wa Karuyumbu, yasanzwe mu giti cya avoka mu gitondo cyo ku wa 20 Mutarama 2025, ari mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yaba yiyahuye.

Amakuru avuga ko umurambo w’umusore wabonywe n’umuturage. Bivugwa ko kwiyahura kwe yabitewe n’uko nyina yanze kumugurira ikibanza mu mafaranga yagurishije isambu bari bafite mu Karere ka Huye aho bakomoka, nyamara ngo yari yarabimwemereye.

Nyina wa nyakwigera ubu na we ucumbitse mu Murenge wa Ntyazo, aho abana n’umugabo mu buryo butemewe n’amategeko, ngo yaba yarahemukiye uyu muhungu we, batabanaga mu nzu ariko baturanye, ibikekwa ko byabaye intandaro yo kwiyahura kwa nyakwigendera.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, yahamirije IGIHE dukesha iyi nkuru iby’uru rupfu, ariko avuga ko bataremeza niba yiyahuye koko.

Ati:“Ni byo hari umusore w’imyaka 23 wasanzwe mu giti yapfuye. Yari afite nyina batabanaga wari warashatse undi mugabo. Gusa, ikijyanye no kwiyahura ntituracyemeza, ariko RIB yatangiye iperereza, hategerejwe ikizavamo.”

Meya Ntazinda, yabajijwe niba nyina wa nyakwigendera we yaba yatangiye gukurikiranwa kuko akekwaho ubuhemu ku muhungu we, asubiza ko bitaraba, keretse igihe iperereza ryaba hari icyo rimuketseho, gifitanye isano n’uru rupfu.

Kugeza ubu, umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu Bitaro bya Nyanza, kugira ngo ukorerwe ibizamini by’isuzuma byazunganira iperereza riri gukorwa ku rupfu rwe.

Comments are closed.