Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’Agateganyo, KAMANA Jean MArie, yafunguye amahugurwa agamije kongerera ubumenyi ibyiciro bitandukanye by’abakora n’abafite aho bahurira n’ibikorwa by’ubucuruzi mu kwirinda no gukumira inkongi z’umuriro.
Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Kuzimya Inkongi z’Umuriro no Gutabara, ahuza abahagarariye ibikorwa bitandukanye bikorerwa mu Karere ka Nyanza, hagamijwe kubongerera ubushobozi bwo kumenya icyateza inkongi, uko yazirindwa n’uburyo bwo gutabara mu gihe ibaye.
Mu bayitabiriye harimo abayobozi n’abakozi b’amahoteli, abahagarariye amasoko, abahagarariye IPCPCs (udukiriro), abafite inyubako z’ubucuruzi, inzego z’umutekano, amasosiyete yigenga ndetse n’abahagarariye Irondo ry’Umwuga.
Abitabiriye aya mahugurwa basobanuriwe ibitera inkongi z’umuriro, ingamba zo kuzirinda, ibikoresho byifashishwa mu kuzizimya n’uburyo bwo kubikoresha mu gihe habaye impanuka. Nyuma yo guhabwa ubumenyi bw’ibanze n’uburyo bwo kubukoresha, biteganyijwe ko bazabusangiza abandi kandi bakabushyira mu bikorwa aho bakorera.
KAMANA Jean Marie uyoboye by’agateganyo Akarere ka Nyanza, yibukije akamaro ko kwirinda inkongi mbere y’uko iba, n’uburyo abantu bayikumira, ati:”Mu minsi ishize twabonye aho inkongi z’umuriro zagiye zibasira amwe mu mazu y’ubucuruzi, ntitwifuza ko bigera na hano iwacu, ndashishikariza buri mucuruzi wese uri hano gushyiraho ingamba zo kurinda inkongi z’umuriro, kandi bigakorwa ku nyumgu z’ubuzima bw’abantu, n’ibicuruzwa”
Vincent, umwe mu bacuruzi bakorera mu Mujyi wa Nyanza, yabwiye Indorerwamo.com ko yishimiye amahugurwa yahawe, avuga ko agiye gushyira mu bikorwa ibyo yigishijwe kugira ngo arinde ubuzima bw’abantu n’ibicuruzwa bye.
Yagize ati: “Nishimiye aya mahugurwa kuko atumye ndushaho kumenya uko nakwirinda inkongi y’umuriro n’icyo nakora mu gihe yaba ibaye. Ibyo twize ngiye kubishyira mu bikorwa kugira ngo nirinde ibyago bishobora guteza inkongi, ndetse ndabisangize n’abandi dukorana.”
Umwe mu bashoramari wemera ko afite Hotel mu mujyi wa Nyanza, ariko akaba atifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, nawe yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza na Polisi kuri ano mahugurwa bahawe, yizeza ko agiye kuyashyira mu bikorwa, yagize ati:”Hari ibintu byinshi tutitaho kandi bidufitiye umumaro, ano mahugurwsa yongeye aduhumura amaso ku buryo bwo kurinda inkongi z’umuriro n’uburyo twazirinda mbere y’uko ziba, twagize ibiganiro byiza by’ingirakamaro, kandi hari icyizere ko bizatanga umusaruro hano iwacu”
Aya mahugurwa aje akurikira inkongi zitandukanye ziherutse kwibasira inyubako z’ubucuruzi n’amasoko hirya no hino mu gihugu, zigasiga abacuruzi bahuye n’igihombo gikomeye.
Imwe mu nkongi zikomeye zabaye ni iyibasiye inyubako y’ubucuruzi ya GOICO Plaza, izwi kandi nk’isoko rikuru ry’Umujyi wa Musanze, mu ijoro ryo ku wa 10 Ukwakira 2026. Iyi nkongi yibasiye inyubako y’amagorofa atanu, yangiza ibicuruzwa byinshi by’abacuruzi barenga 2,000 bakoreragamo.
Ibyangiritse by’agaciro ka mbere byagereranyijwe na miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda, nubwo nta muntu wahasize ubuzima, hakaba haravuzwe abantu babiri bakomeretse byoroheje.
Mu Mujyi wa Kigali na ho, mu minsi yakurikiyeho habaye izindi nkongi, zirimo iyibasiye inyubako yakoreragamo Sport Light Lounge mu gace ka Kabeza, n’iyibasiye Gisozi Trading Centre, aho ibikorwa by’ubucuruzi n’ubukorikori byangiritse.
Izi mpanuka zongeye kugaragaza akamaro ko kugira ibikoresho bihagije byo kuzimya inkongi, kubigenzura kenshi no kwigisha abantu bakorera mu nyubako z’ubucuruzi uko bakwitwara mu gihe umuriro utunguranye.