Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mamba, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’igihombo gikomeye nyuma y’uko abashumba bashoye inka mu mirima yabo zikangiza imyaka bari barahinze. Aba baturage bavuga ko ubwo bageragezaga kubuza abo bashumba gukomeza kwangiza imyaka yabo, babahukagaho bakabakubita inkoni.
Mu buhamya bamwe muri aba baturage bahaye Indorerwamo.com, bavuga ko ba nyir’inka batigaragaza, ahubwo ko abashumba ari bo bahura na bo mu gihe inka zangije imyaka yabo.
Bagaragaza ko imyaka yangijwe ifite ubuso bugera kuri hegitari imwe, bityo bagasaba ko bahabwa indishyi z’ibihombo batewe. Basaba kandi ko hafatwa ingamba zikomeye ku bashumba, kuko ngo bagendana inkoni kandi bakazikoresha bakubita umuntu wese ugerageje kubabaza cyangwa kubabuza kwangiza imyaka, batitaye no ku kuba yaba ari umukecuru.
Aba baturage bavuga ko iki kibazo bakigaragarije inzego zitandukanye inshuro nyinshi, ndetse bakaba baragejeje ikibazo ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, ariko ngo ntibabona igisubizo cyihuse. Basaba ko abashumba bashinja kubakubita bakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, Davide Muhire, avuga ko iki kibazo bakizi kandi ko nyiri ayo matungo abaturage binubira ari uwitwa Safari.
Uyu muyobozi avuga ko Safari yatumijwe n’ubuyobozi, akagezwaho ikibazo cy’abaturage, ndetse impande zombi zikumvikana ko agomba kwishyura indishyi z’imyaka yangijwe n’amatungo ye, akanimura ayo matungo kugira ngo ikibazo kidakomeza.
Davide Muhire yakomeje avuga ko Safari yemeye kwishyura amafaranga ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda (300,000 Frw), bitarenze tariki ya 17.
Abaturage baracyategereje ko ayo masezerano ashyirwa mu bikorwa, bakabona indishyi z’ibihombo batewe, ndetse n’umutekano wabo ukarushaho kubungwabungwa.
(Yanditswe na Fabrice MPORANANAYO)