ABAKOZE OPENAI BANZE AKAYABO BAHAWE NA META KUGIRA NGO BAYIKORERE.


Abagize uruhare mu gukora programu ya OPENAI bakomeje kwanga ubusabe bw’akavagari bari guhabwa na META ngo babe ari yo bakorera.
Ikigo cya Meta gifite imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, Instagram, Threads, Messenger na Whatsapp, cyasabye abahanga mu gukora ubwenge buhangano, bafashije mu gukora OpenAi, ndetse banemererwa miliyoni $100 kugira ngo bakorere iki kigo gifitwe na Mark Zuckerberg.
Ibi byemejwe n’ukuriye ikigo cyakoze OpenAi Sam Altman, mu kiganiro yakoze muri iki cyumweru. Yavuze ko bafite abo bahanganiye isoko ryo guteza imbere ubwenge buhangano mu mikoreshereze y’imbuga nkoramyambaga.
Altman yongereyeho ko yishimiye kubona ko ubwo busabe bw’ako kayabo butigeze bukora kuri abo bacurabwenge iki kigo gifite, bikaba bitarakunze ko bajya mu kigo cya Meta. Yasoje avuga ko bahisemo ahantu hakwiriye, kuburyo mu gihe kiri imbere, ub bwenge buhangano buzaba bumaze kugera ku rundi rwego ruhambaye ugereranyije na mukeba(Meta).
Iki kigo cya Meta gikomeje gukora ibishoboka byose ngo gishyiremo ubwenge buhangano ku bakoresha imbuga nkornyambaga zacyo, by’umwihariko nka Whatsapp nayo mu minsi ike ishize yongerewemo MetaAi ituma ubaza ibyo udasobanukiwe, bidasabye kujya ku rundi rubuga, cyangwa kubaza Chatgpt.
Comments are closed.