Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyagabanutse gisubira ku rwego rwa mbere y’intambara yo muri Iran

Ubwanditsi
1 Min Read

Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyagabanutse kigera ku rwego kitari cyarigeze kigeraho kuva mbere y’intambara yo muri Iran, mu gihe ingendo z’amato zinyura mu muhora wa Hormuz zatangiye gusubira ku murongo buhoro buhoro.

Igiciro mpuzamahanga cya Brent crude cyamanutse by’akanya gato kigera munsi y’amadolari 72.48 y’Amerika (106,000 FRW) ku kagunguru, ni ukuvuga igiciro cyariho umunsi umwe mbere yuko Amerika na Israel bigaba ibitero kuri Iran ku wa 28 Gashyantare(2). Nyuma yaho, cyongeye kuzamuka gato kigera ku madolari 73.23.

Ibiciro by’ingufu byagiye bihindagurika cyane kuva ubwo Iran yihimuraga kuri ibyo bitero, igafunga hafi burundu umuhora wa Hormuz, ari wo nzira y’ingenzi inyuzwamo ibikomoka kuri peteroli hamwe na gaze.

Igiciro cya peteroli cyatangiye kugabanuka cyane kuva Amerika na Iran basinyanye amasezerano y’ubwumvikane (MoU) ku wa 17 Kamena(6), agena iminsi 60 yo kugirana ibiganiro ku bijyanye na gahunda ya Iran ya nikleyeri n’izindi ngamba zo kurangiza intambara.

Abahagarariye impande zombi bahuriye mu Busuwisi mu mpera y’icyumweru gishize baganira ku byarangiza intambara, aho byatumye Amerika igabanya by’igice ibihano yari yarafatiye Iran ku bikomoka kuri peteroli yohereza mu mahanga.

Ikigo Kpler gikurikiranira hafi ingendo z’amato cyatangaje ko umubare w’amato anyura mu muhora wa Hormuz wiyongereye cyane nyuma y’isinywa ry’ayo masezerano ya MoU.

Icyo kigo cyavuze ko mu minsi ishize, amato yanyuze muri uwo muhora arimo nk’ayari atwaye ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije na gaze itunganyije (LNG), ifumbire n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.

Share This Article