World Cup26: Paraguay yasezereye Ubudage, Perezida atanga konji

Ubwanditsi
2 Min Read

Nyuma y’aho ikipe ya ya Paraguay itahabwaga amahirwe na mba ikuriyemo ikipe y’Ubudagi, Perezida wa Paraguay, Santiago Peña yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, tariki 30 Kamena 2026, ari umunsi w’ikiruhuko rusange mu gihugu hose.

Undi mukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, ni uwahuje ikipe ya Paraguay na Germany. Ku mpapuro, yari amakipe abiri atandukanye mu bukana ndetse no mu kubaka ibigwi, ikipe y’Ubudagi ifite amateka akomeye muri ruhago, mu gihe Paraguay yari ikipe nto ugereranije n’iyo bari guhura nayo, ndetse benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru, bavugaga ko ari nka Dawidi na Goliyati, bigatuma Abadage (Germany) ihabwa amahirwe menshi yo kwegukana intsinzi, ariko byaje kwibirindura, uwari Dawida atsinda Goliyati w’igihangange ndetse wahabwaga amahirwe.

Iminota 90 iteganijwe, aya makipe yakomeje kunaniranwa, ndetse hashyirwaho indi 30 y’inyongera ariko bikomeza kwanga kuko bombi banganyaga igitego 1-1. Muri uyu mukino Paraguay yatsindiwe na Julio Enciso (42′) mu gihe u Budage bwishyuriwe na Kai Havertz (54′)

Nyuma umusifuzi yitabaje za penalties kugira ngo akiranure amakipe yombi, birangira Paraguay ishyizemo 4 Ubudagi bwinjiza 3, biha intsinzi y’amateka ikipe ya Uruguay. Umunyezamu wa Paraguay, Orlando Gill, yakuyemo penaliti ebyiri indi bayitera hejuru.

Paraguay yakomeje muri 1/8 isezereye u Budage bwatwaye irushanwa inshuro enye, yaherukaga muri iri rushanwa mu 2010 ubwo yagarukiraga muri 1/4.

Perezida Santiago Peña yatanze ikiruhuko mu gihugu cyose 

Iyi ntsinzi y’amateka kuri Paraguay yatumye Perezida w’iki gihugu, Santiago Peña atangaza ko kuri uyu wa Kabiri ari umunsi w’ikiruhuko.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi ya Paraguay, Perezida Peña yavuze ko iyo ntsinzi irenze umukino w’umupira w’amaguru, ahubwo ari ikimenyetso cy’ubutwari, ukwizera n’ishema ry’Abanya-Paraguay, bityo ko abaturage bakwiye guhabwa umwanya wo kwizihiza icyo gikorwa cy’amateka.

Byari ibyishimo ku basore ba Paraguay nyuma yo gusezerera Germany
Ibyishimo byari byinshi ku baturage ba Paraguay
Umubabaro ku rundi ruhande wari mwinshi
Share This Article