Ikipe y’igihugu ya Maroc yaraye yirahiye Ubuholande ibutsinda kuri za penaliti bituma Maroc iba ikipe ya mbere yo ku mugabane wa Afrika yinjiye muri kino cyiciro cya 1/8 cy’igikombe cy’isi cy’umo mwana wa 2026.
Uy ni umwe mu mikino yari yitezwe na benshi, ndetse abatari bake bahaga amahirwe ikipe y’Ubuholande bashingiye ku bigwi ifite mu ruhando rw’amahanaga.
Amakipe yombi yatangiye ameze nk’ari gutinya gusatirana mu rwego rwo kwanga ko indi yayitanga igitego.
Ku munota wa 72 Cody Gapko yafunguye amazamu ku ruhande rw’Ubuholande, iyo kipe imara umwanya munini irwana no kukirinda ariko akagozi kaza gucika ubwo Issa Diop yishyuraga icyo gitego, maze amakipe yombi aza kunganya.
Maroc yihariye umukino mu gice kinini cyawo, ariko umunyezamu w’Ubuholandi Bart Verbruggen akomeza kuyibera ibamba, akora akazi katoroshye mu gukuramo imipira myinshi.
Amakipe yombi yananiranye, yongerwa iminota 30 y’inyongera ariko bikomeza kwanga kugeza ubwo umusifuzi yanzuye gukiza amakipe yombi hitabajwe za penalties
Muri penaliti, Ubuholandi bwahushije eshatu, bituma Ismael Saibari atsinda penaliti ya nyuma yahesheje Maroc intsinzi ya penaliti 3-2.
Iyi ntsinzi yahesheje Maroc itike yo gukina na Canada mu mukino wa 1/8 mu mukino uzabera i Houston muri Amerika ku wa gatandatu saa moya z’ijoro (19:00) ku isaha yo mu Rwanda.
