Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) bananiwe kumvikana ku uzasimbura Umunyamabanga Mukuru wawo, Louise Mushikiwabo, mu biganiro byabereye mu muhezo i Phnom Penh muri Cambodia. Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu mahanga avuga ko Mushikiwabo yemerewe gukomeza kuyobora uyu muryango mu gihe cy’umwaka umwe, mu gihe amatora mashya ateganyijwe kongera gusuzumwa mu mpera za 2027.
Ibi byabaye mu nama ya 20 ya OIF, iteraniye i Phnom Penh muri Cambodia kuva ku wa 15 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026, aho abayobozi b’ibihugu 53 bifite uburenganzira bwo gutora bagombaga kugena uzayobora uyu muryango muri manda y’imyaka ine, kuva mu 2027 kugeza mu 2030.
Amakuru yatangajwe na Informat.ro yo muri Romania kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo, avuga ko ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byarangiye nta mukandida uhawe ubuyobozi bushya, bitewe no kutabasha kumvikana ku muntu ugomba kuyobora uyu muryango.
Ibyo byatumye hafatwa icyemezo cyo kongera igihe Louise Mushikiwabo yari asanzwe ayobora OIF ho umwaka umwe, mu gihe hategurwa indi nama idasanzwe izasubukura igikorwa cyo guhitamo umuyobozi mushya.
Iyi gahunda y’umwaka umwe ije nyuma y’ibyumweru byinshi by’ibiganiro bya dipolomasi bitagize icyo bigeraho, mu gihe ibihugu bitandukanye byari bifite ibitekerezo binyuranye ku uzagirwa Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.
Kutumvikana hagati y’u Rwanda na RDC kwashyize amatora mu ihurizo
Iri rushanwa ryari rifite umwihariko ukomeye, bitewe n’uko ryari ryahuje u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ibihugu bimaze igihe bifitanye umwuka mubi mu mubano wa dipolomasi.
Louise Mushikiwabo, watanzwe n’u Rwanda, yashakaga kongera kuyobora uyu muryango muri manda ya gatatu, nyuma yo gutorerwa bwa mbere mu 2018, akongera gutorerwa indi manda mu 2022.
Ku rundi ruhande, RDC yari yashyizeho Juliana Amato Lumumba, wahoze ari Minisitiri w’Umuco muri icyo gihugu, akaba n’umukobwa wa Patrice Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Congo nyuma y’ubwigenge.
Gusa, ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ugushyingo, Guverinoma ya RDC yatangaje ko yiteguye gukura umukandida wayo mu matora, igashyigikira uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania, Dacian Cioloș, mu rwego rwo gushaka umukandida uhuza impande zitandukanye.
Icyo cyemezo cyakurikiwe n’uko u Rwanda rwakomeje gushimangira ko rutazakura kandidatire ya Mushikiwabo, kuko buri gihugu gifite uburenganzira bwo gutanga umukandida no kumushyigikira hakurikijwe amategeko agenga uyu muryango.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yari yatangaje ko nta gihugu gikwiye gutegeka ikindi gukura umukandida wacyo mu irushanwa, ashimangira ko igihe ubwumvikane bunaniwe, hakwiye gukurikizwa uburyo bw’itora buteganywa n’amategeko ya OIF.
Ubufaransa bwagerageje gushaka ubwumvikane
Mu gihe ibiganiro byari bimaze gufata indi ntera, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na we yagerageje gushaka umuti w’iki kibazo, asaba u Rwanda na RDC gukuramo kandidatire zabyo kugira ngo haboneke ubwumvikane ku wundi mukandida.
Ikinyamakuru TV5MONDE, cyasubiragamo amakuru y’ikigo ntaramakuru AFP, cyatangaje ko Macron yari yandikiye Perezida Paul Kagame amusaba ko u Rwanda rwakuramo kandidatire ya Mushikiwabo, kugira ngo inzira y’ubwumvikane iboneke.
Gusa, u Rwanda ntirwigeze rwemera gukura kandidatire ya Mushikiwabo, mu gihe RDC na yo yari imaze kugaragaza ko itifuza ko yakomeza kuyobora OIF.
Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yari yaranagaragaje ko igihugu cye gishobora kuva muri uyu muryango mu gihe Mushikiwabo yaba yongeye gutorerwa kuyobora indi manda.
Ibi byatumye ikibazo cy’amatora kirenga kuba ihangana ry’abakandida, gihinduka ikibazo gikomeye gishobora kugira ingaruka ku bumwe n’imikoranire y’ibihugu bigize OIF.
Raporo ya Informat.ro ivuga ko ibihugu byemeranyije ko Mushikiwabo akomeza kuyobora OIF mu gihe cy’umwaka umwe, mu gihe hazategurwa indi nama idasanzwe y’amatora bitarenze mu mpera za 2027.
Iyo raporo inavuga ko u Rwanda rwatangaje ko rutazongera gushyira umukandida kuri uwo mwanya w’ubunyamabanga burkuru bwa OIF.
Icyakora, kugeza ubu birakenewe gutegereza itangazo ryemewe n’inzego za OIF kugira ngo ibisobanuro birambuye ku cyemezo cyafashwe, igihe nyacyo cy’amatora mashya n’uko ibihugu byabyumvikanyeho bimenyekane neza.
Ibi bibaye mu gihe OIF igizwe n’ibihugu na za Guverinoma 90, birimo abanyamuryango buzuye 53, abanyamuryango bafatanyije na yo batanu n’indorerezi 32.
Inama ya 20 yabereye muri Cambodia yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kongera gushora imbaraga mu mahoro hagamijwe iterambere risangiwe n’umutekano urambye.”
Nubwo amatora y’ubuyobozi ari yo yagarutsweho cyane, inama yanibanze ku mahoro, ubufatanye hagati y’ibihugu, iterambere n’uruhare rw’ubufatanye bw’ibihugu bikoresha Igifaransa mu gukemura ibibazo byugarije isi.