WorldCup26#: Ubufaransa bwaraye bukubiswe iz’akabwana

Ubwanditsi
1 Min Read

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe cy’isi yaraye ikubitiwe ahareba i Nzega bituma abantu bakomeza kuyibazaho mu gihe Espagne yo yahise igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.

Umukino wa mbere wa kimwe cya kabiri waraye ubaye mu ijoro ryakeye taliki ya 14 Nyakanga 2026, ni uwahuje ikipe ya Espagne n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yahabwaga mahirwe n’abatari bake mu bakunzi ba ruhago ku isi.

Mu mukino warebwe n’abasaga ibihumbi bisaga 70 utabaze abawureberaga kuri za TV zabo hirya no hino ku isi, ikipe y’Ubufaransa yakubitiwe ahareba inzega, itsindwa ibitego bibiri byose ku busa n’ikipe ya Espagne yagaragaje imbaraga zidasanzwe muri uwo mukino.

Ikipe ya Espagne yatangiye irusha cyane Abafaransa yafunguye amazamu ku munota wa 22 kuri penaliti yatewe neza na Mikel Oyarzabal, nyuma y’ikosa Lucas Digne yakoreye Lamine Yamal.

Amakipe yombi yagiye mu kiruhuko bikimeze bityo, ariko bigaragara ko Espagne iri hejuru cyane ya France.

Ku munota wa 58 Pedro Porro yashyizemo icya kabiri, bica intege Ubufaransa bwari bwapfuye hagati kuko ba rutahizamu babo babuze imipira neza neza neza bitewe n’uburyo banigiwe hagati n’abasore ba Espagne bari biyemeje gucecekesha Abafaransa.

Iminota 90 yarinze ishira ikipe y’ubufaransa itarabona amahirwe yo gutsinda igitego na kimwe, umukino warangiye utyo, bituma Espagne yerekeza ku mukino wa nyuma yaherukagaho mu mwaka w’2010.

Espagne izahura n’ikipe iri butsinde umukino w’uyu munsi uhuza Argentina ya Messi n’Ubwongereza bwa Henry Kane.

Share This Article