Ukraine: Habaye imyigaragambyo ikaze y’abadashyigikiye iyirukanwa rya minisitiri w’ingabo

Ubwanditsi
2 Min Read

Imyigaragambyo yakwiye mu mijyi myinshi yo muri Ukraine yamagana icyemezo gitunguranye cya Perezida Volodymyr Zelensky, cyo kwirukana Minisitiri w’Ingabo ukunzwe cyane, Mykhailo Fedorov.

Imbaga y’abantu benshi muri bo akaba ari urubyiruko bateraniye mu mugi wa Kyiv bafite ibyapa byanditseho ngo (Hands off Fedorov) ndetse na “Hagarika guhagarika intsinzi!”, mu gihe basakiranaga bavuza mu ijwi riranguruye bati: “Ni igisebo!”

Perezida Zelensky nta kintu aravuga kuri uyu mwanzuro wazamuye impaka zikomeye mu basesenguzi ndetse no mu muryango mugari wa sosiyete sivile.

Fedorov, ufite imyaka 35 y’amavuko, yari yashyizweho muri Mutarama uyu mwaka ariko yashimirwaga cyane kuba yarazanye imbaraga nshya muri iyi minisiteri, kuyobora urugamba rwo kurwanya ruswa, no gukoresha ikoranabuhanga n’amakuru (data) mu gusesengura no kuvugurura imikorere y’ingabo ku rugamba.

Abadepite bari bitezwe gutora kuri uyu wa Kane kugira ngo bemeze Ihor Klymenko wasabiwe gusimbura uyu minisitiri w’ingabo, ubusanzwe akaba ari we uyoboye Minisiteri y’umutekano imbere mu Gihugu.

Nko mu rwego rw’impinduka za Zelensky, inteko ishinga amategeko yemeje ishyirwaho rya Serhiy Koretsky, wari usanzwe ayobora ikigo cya leta cya peterori na gaze, nka Minisitiri w’Intebe mushya, nyuma y’aho Yuliia Svyrydenko yeguriye mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Umwuka mubi hagati y’abayobozi

Hari hashize iminsi hari ibihuha bivuga ko kwirukanwa kwa Mykhailo Fedorov bifitanye isano n’umwuka mubi n’ubwumvikane buke hagati ye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Oleksandr Syrskyi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, Fedorov yabyemeje, avuga ko yari yaragejeje kuri perezida Zelensky icyifuzo cyo gusimbuza Syrskyi, agasimbuzwa Umugaba Mukuru w’Ingabo zishinzwe kurwanira ku butaka, Andrii Hnatov.

Share This Article