India: Umusore w’imyaka 24 yishe umukobwa amuziza ko yanze ko bakundana

Ubwanditsi
1 Min Read

Umukobwa w’imyaka 16 yitabye imana nyuma yo guterwa ibyuma n’umugabo witwa Samir Dasmu mujyi wa Kolkata, ibi bikaba byabaye mu gace ka Chandnibagan muri Mahiyari Khatir Bazar mu karere ka Howrah, bitera uburakari n’umutekano muke cyane muri ako gace.

Nk’uko bitangazwa na Polisi ya Domjur iri gukora iperereza kuri iki kibazo, bivugwa ko umugabo witwa Samir Das yagabye igitero kuri uyu mwana w’umukobwa ubwo yari atashye ku igare rye, yamuteye ibyuma byinshi ku gosi, ku maboko no mu nda.

Ibi bikomere bikomeye byatumye agwa hasi mu muhanda, ava amaraso menshi cyane.

Uyu mukobwa wari umunyeshuri wiga mu mwaka wa 10, yahise atabarwa n’abaturage bahise bamujyana kwa muganga, hanyuma biza kuba ngombwa ko yoherezwa mu Bitaro by’Akarere ka Howrah kubera ko yari amerewe nabi cyane. Yahise ashyirwa mu cyumba cy’indembe (ICU).

Gusa, amakuru aturuka mu bitaro avuga ko yaje gushiramo umwuka mu masaha y’ijoro kubera gutakaza amaraso menshi cyane mu gihe cyo kumuvura.

Iperereza rya mbere rigaragaza ko uyu ukekwaho icyaha, Das, yari yarifuje kenshi ko bakundana ariko umukobwa akamubera ibamba, ibi bikaba ari byo byamuteye umujinya n’urwango bituma yica uwo mukobwa amuteye ibyuma.

Share This Article