Ishyaka rya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin “United Russia”, ryongeye kwegukana ubwiganze busesuye mu Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, nyuma yo kubona imyanya 355 kuri 450 igize Umutwe w’Abadepite (State Duma) mu matora yabaye hagati ya tariki ya 18 na 20 Nzeri 2026.
Ibyavuye mu ibarura ry’amajwi byatangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Nzeri 2026, bigaragaza ko United Russia yabonye 57,83% by’amajwi, ikazamura umubare w’imyanya ifite mu Nteko ugereranyije n’amatora ya 2016, aho yari yarabonye imyanya 343. Iyi ntsinzi kandi iyemerera gukomeza kugira ubwiganze buyiha ubushobozi bwo kwemeza amategeko n’impinduka zitandukanye mu miyoborere y’igihugu.
Aya matora yabaye mu gihe u Burusiya bukomeje intambara bwatangiye muri Ukraine mu mwaka wa 2022, ibintu byatumye yitabwaho cyane ku rwego mpuzamahanga. Perezida Putin yari yarayafashe nk’ikimenyetso cyo gupima urwego abaturage bashyigikiye politiki ya guverinoma ye n’urugamba igihugu cye gikomeje muri Ukraine.
Komisiyo y’Amatora y’u Burusiya yatangaje ko ubwiganze bwa United Russia bwaturutse ku majwi yabaruwe haba ku rutonde rw’amashyaka no mu myanya y’abadepite batowe mu turere tw’amatora. Mu myanya 225 itorerwa mu buryo bw’amashyaka, iri shyaka ryabonye amajwi menshi kurusha andi yose, ndetse n’abarivuyemo biyamamaza ku giti cyabo benshi bakaba ari bo batsinze mu turere twabo.
Nubwo ubutegetsi bw’u Burusiya bwatangaje ko aya matora yagenze neza kandi agaragaza ubushake bw’abaturage, bamwe mu banenga ubutegetsi bwa Kremlin ndetse n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bagaragaje impungenge ku buryo amatora yateguwe n’imiterere y’ihiganwa rya politiki muri icyo gihugu. Hari abavuze ko amashyaka amwe atavuga rumwe n’ubutegetsi atabonye amahirwe angana n’ay’andi mu kwiyamamaza.
Iyi ntsinzi ishimangira umwanya ukomeye United Russia ikomeje kugira muri politiki y’u Burusiya, ndetse ikaba ibaye intsinzi ikomeye kuri Perezida Vladimir Putin mu gihe igihugu cye gikomeje guhangana n’ingaruka z’intambara yo muri Ukraine, ibihano mpuzamahanga ndetse n’igitutu cy’ubukungu budahagaze neza, byose byatewe n’iyi ntambara ndende.
Abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga, bavuga ko ubwiganze bwa United Russia mu Nteko Ishinga Amategeko bushobora gutuma ubutegetsi bwa Putin bukomeza gushyira mu bikorwa gahunda zabwo nta mbogamizi zikomeye zituruka mu rwego rw’amategeko, mu gihe u Burusiya bukomeje kwerekana ko budateganya guhindura umurongo wabwo ku bibazo birimo intambara ya Ukraine n’umutekano w’akarere.