Karongi: Umugabo wigeze kuvugwaho gutereta abagore b’abandi, ubu arakekwaho gusambanya utwana tw’udukobwa dutanu

Ubwanditsi
2 Min Read

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugabo w’imyaka 52 wo mu Karere ka Karongi, ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana batanu bose bari mu kigero cy’imyaka hagati y’itanu n’icyenda.

Uyu mugabo utuye mu Mudugudu wa Wingabo, Akagari ka Bisesero mu Murenge wa Rwankuba, akekwaho kuba yarakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye, aho amakuru ava mu baturage avuga ko yashukishaga abo bana ibintu birimo amandazi na biscuit kugira ngo abegereho.

Umwe mu baturage batuye muri ako gace yavuze ko amakuru bafite agaragaza ko uwo mugabo yajyaga aha abana utwo duhendabana cyangwa akabasezeranya kuzagira icyo abaha, hanyuma bamwe muri bo bakajya bamusanga mu isantere bamwishyuza ibyo yababwiye ko azabaha, ababyeyi babo batabizi.

Yagize ati: “Byatangiye kumenyekana nyuma y’uko umwe mu bana bivugwa ko yasambanyijwe abitangarije abandi, na bo bakabona gutanga amakuru ku byabaye.”

Abaturage bavuga ko uyu mugabo yari azwi nk’umuntu usabana n’abandi, ndetse bamwe bakavuga ko mu myaka yashize yari asanzwe atereta n’abagore b’abandi, nubwo bavuga ko nyuma yasaga nk’utakibikora, bikavugwa ko aribwo rero yahise yadukira umuco wo kujya asambanya abana bo muri karitiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba, Niyonsaba Félicien, yemeje amakuru y’ifatwa ry’uyu mugabo, avuga ko kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Bwishyura mu gihe iperereza rikomeje.

Yagize ati: “Nibyo, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abana batanu. Kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Bwishyura.”

Mu Rwanda, icyaha cyo gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 18 gifatwa nk’icyaha gikomeye kandi kiri mu byaha bidasaza, bivuze ko gishobora gukurikiranwa igihe icyo ari cyo cyose kabone n’iyo haba hashize imyaka myinshi gikozwe.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo cy’imyaka 25. Iyo umwana wahohotewe afite munsi y’imyaka 14, uwahamijwe icyo cyaha ashobora guhanishwa igifungo cya burundu.

Inzego zishinzwe kurengera abana zikomeje gusaba ababyeyi n’abarezi kurushaho gukurikiranira hafi abana no kubashishikariza gutanga amakuru igihe bahuye n’ihohoterwa cyangwa hari uwo bakeka ushobora kubagiraho ingaruka, kugira ngo ibyaha nk’ibi bikumirwe hakiri kare.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *