Perezida wa Burkina Faso, Capt. Ibrahim Traoré, yongeye kuvugisha benshi nyuma y’amagambo yatangaje akurikira icyemezo cy’u Bufaransa cyo guhagarika imfashanyo bwageneraga igihugu cye.
Mu butumwa bwakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, Traoré yagize ati: “Tumaze imyaka 63 twakira imfashanyo z’u Bufaransa, nyamara igihugu cyacu nticyateye imbere. Kuba bazihagarika uyu munsi ntabwo bizatwica, ahubwo bizadushishikariza gukora cyane no kwishingikiriza ku mbaraga zacu.”
Aya magambo yaje mu gihe umubano hagati ya Burkina Faso n’u Bufaransa umaze igihe kitari gito warajemo agatotsi, cyane cyane kuva Traoré yafata ubutegetsi mu mwaka w’i 2022. Muri icyo gihe, ubuyobozi bwe bwafashe umurongo ushyira imbere ubwigenge bw’igihugu, bugabanya uruhare rw’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi mu bibazo by’umutekano n’ubukungu bwa Burkina Faso.
Mu myaka yashize, Burkina Faso yirukanye abasirikare b’u Bufaransa ndetse inafata izindi ngamba zagaragazaga ko ishaka kugabanya icyo yise “ubukoloni bushya” n’ingaruka zabwo ku miyoborere n’ubukungu bw’igihugu.
Mu kwezi kwa Kamena 2026, Burkina Faso yanageze ku rwego rwo guca umubano wa dipolomasi n’u Bufaransa, ishinja icyo gihugu ibikorwa bihabanye n’inyungu zayo ndetse n’ibyo yise imigambi y’ubukoloni bushya. U Bufaransa bwo bwamaganye ibyo birego, buvuga ko nta shingiro bifite.
Hari abavuga ko amagambo ya Traoré agaragaza politiki amaze igihe yimakaza yo gushaka ko Afurika yishingikiriza ku bushobozi bwayo aho kuguma itegereje inkunga z’amahanga. Ni umurongo watumye agira abayoboke benshi cyane cyane mu rubyiruko rwo muri Afurika, nubwo hari n’abawunenga bavuga ko kwigobotora inkunga z’amahanga bisaba mbere na mbere kubaka ubushobozi bw’ubukungu n’inzego z’igihugu.
Nubwo impaka zikomeje ku ngaruka z’icyemezo cy’u Bufaransa, amagambo ya Traoré yerekana ko ubuyobozi bwa Burkina Faso butifuza ko ihagarikwa ry’inkunga ryafatwa nk’igihombo gikomeye, ahubwo ko ribona ari amahirwe yo gushimangira gahunda yo kwigira no gukoresha umutungo w’igihugu mu nzira y’iterambere ryacyo.