Brig Gen Elie Kozembrou yashimye intambwe u Rwanda rugezeho mu kwiyubaka

Ubwanditsi
2 Min Read

Brig Gen Elie Kozembrou, Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Repubulika ya Centrafrique ushinzwe ibikoresho bya gisirikare, yashimye urugendo u Rwanda rwakoze mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko ari ubunararibonye bushobora kubera urugero ibindi bihugu bya Afurika byanyuze mu makimbirane.

Ibi yabigarutseho nyuma yo gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, zirimo Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, iherereye mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura, ndetse n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Uru ruzinduko rwabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, aho Brig Gen Elie Kozembrou yari ayoboye itsinda ry’abasirikare bakuru baturutse muri Repubulika ya Centrafrique.

Mu ruzinduko rwabo mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, banunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside.

Nyuma yo gusura urwo rwibutso, Brig Gen Kozembrou yavuze ko yatunguwe cyane n’ubugome bwakorewe Abatutsi, agaragaza ko ababajwe n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, anavuga ko yifatanyije n’Abanyarwanda.

Image
Yasobanuriwe amateka y’urugamba rwo kubohoza igihuguImage

Yagaragaje ko icyamukoze ku mutima kurushaho ari uburyo u Rwanda rwashoboye kuva mu mateka y’amacakubiri n’ingaruka za Jenoside, rukongera kubaka igihugu no kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’abaturage.

Yavuze ko urugendo u Rwanda rwakoze mu kongera kwiyubaka rukwiye kubera isomo ibindi bihugu bya Afurika, cyane cyane ibifite amateka y’amakimbirane, mu guharanira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

Itsinda yari ayoboye kandi ryasuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, aho ryasobanuriwe uruhare rw’Ingabo za RPA mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi ngoro igaragaza amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, kuva Ingabo za RPA zatangiza urugamba rwo kubohora Igihugu mu 1990 kugeza zihagaritse Jenoside mu 1994. Inasobanura uruhare rw’izo ngabo mu kubohora u Rwanda no mu bikorwa byakurikiyeho byo kongera kubaka Igihugu.

Brig Gen Kozembrou yanagarutse ku mubano umaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique, agaragaza ko ibihugu byombi bifitanye umubano ukomeye.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique bikomeje gukorana mu nzego zitandukanye, zirimo iz’umutekano n’ubwirinzi. Rugaragaza kandi uburyo amateka y’u Rwanda, by’umwihariko urugendo rwo kuva mu bihe bya Jenoside rukongera kubaka Igihugu, akomeza kuba isomo ku bandi bayobozi n’intumwa zituruka mu bihugu bitandukanye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *