Abantu bagera kuri 11 bakomerekeye mu gitero cyabereye hafi y’ishuri ryisumbuye ryo mu Burengerazuba bwa Turukiya, nyuma y’uko umuntu witwaje imbunda arashe abantu mu kivunga nyuma akaza guhunga.
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Kabiri, ahagana saa mbili za mu gitondo ku isaha yo muri Turukiya, ku Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi rya Inci Uzmez Vocational and Technical Anatolian High School, riherereye mu Ntara ya Manisa, imwe mu ntara zikomeye zo mu Burengerazuba bw’icyo gihugu.
Nyuma y’amasaha make iki gitero kibaye, ubuyobozi bw’Intara ya Manisa bwatangaje ko ukekwaho kugikora yaje gufatwa ndetse agatabwa muri yombi, ubu akaba ari gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane icyamushoye muri icyo gikorwa cyateye ubwoba abaturage.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Turukiya avuga ko mu bantu 11 bakomerekeye muri icyo gitero, babiri bahise bajyanwa kwa muganga bafite ibikomere bikomeye, mu gihe abandi bari gukurikiranwa n’abaganga.
Amashusho yafashwe na camera z’umutekano (CCTV) yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo bivugwa ko ari we warashe, agaragara afite imbunda mu muhanda uri hafi y’ishuri, andi mashusho amwerekana yiruka ava aho byabereye agifite iyo mbunda.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano ntiziratangaza impamvu nyamukuru yaba yateye uwo muntu gukora icyo gikorwa cyiswe i cy’ubugome. Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abo yari agamije cyangwa niba hari izindi mpamvu ziri inyuma y’iki gikorwa.
Nubwo ubuyobozi butaratangaza umwirondoro w’ukekwa, ibitangazamakuru byo muri Turukiya byatangaje ko uwo warashe ashobora kuba ari umunyeshuri w’imyaka 15 yigaga kuri iryo shuri. Icyakora ayo makuru ntaremezwa ku mugaragaro n’inzego zishinzwe iperereza.
Minisiteri y’Uburezi muri Turukiya yasohoye itangazo igaragaza ko yababajwe cyane n’iki gitero, ivuga ko cyashenguye igihugu cyose ndetse by’umwihariko umuryango mugari w’uburezi.
Yagize iti: “Iki gikorwa cyadushenguye twese nk’igihugu, cyane cyane abiga n’abakora mu rwego rw’uburezi.”
Iki gitero cyongeye kuzamura impungenge ku mutekano w’amashuri muri Turukiya, igihugu gisanzwe gifite amashuri abarirwa mu bihumbi n’abanyeshuri babarirwa muri za miliyoni. Abasesenguzi bavuga ko nubwo ibikorwa nk’ibi bitakunze kugaragara muri icyo gihugu nk’uko biba mu bice bimwe by’Isi, byerekana ko hakenewe kongera ingamba zo kurinda amashuri no gukurikirana hakiri kare ibimenyetso bishobora gutera urugomo.
Mu gihe iperereza rigikomeje, abaturage bo muri Manisa bakomeje kwifatanya n’imiryango y’abakomerekeye muri iki gitero, mu gihe ubuyobozi bwijeje ko ukekwaho icyaha azagezwa imbere y’ubutabera.