Ubukerarugendo hagati y’u Rwanda na Mexique bugiye kongererwa imbaraga

Ubwanditsi
1 Min Read

Kuri uyu wa Kane, Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba anahagarariye u Rwanda muri Mexique, Mathilde Mukantabana, yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubukerarugendo muri Mexique, Dr. Nathalie Véronique Desplas Puel, byibanze ku guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu rwego rw’ubukerarugendo.

Ibiganiro byabo byagarutse ku buryo u Rwanda na Mexique byakomeza gushimangira umubano usanzwe hagati yabyo binyuze mu bufatanye bugamije guteza imbere ubukerarugendo, bumwe mu nkingi z’iterambere ry’ubukungu bw’ibihugu byombi.

Impande zombi zunguranye ibitekerezo ku mahirwe ahari mu gusangira ubunararibonye mu guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, cyane cyane mu bijyanye no kwamamaza ibyiza nyaburanga, kongera umubare w’abasura ibihugu byombi no guteza imbere serivisi zijyanye no kwakira abashyitsi.

Banagarutse ku kamaro ko guhugura no kongerera ubushobozi abakozi bakora mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu, hagamijwe kurushaho kuzamura ireme rya serivisi zihabwa ba mukerarugendo no guteza imbere umwuga wo kwakira abashyitsi.

Ibi biganiro bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura ubufatanye mpuzamahanga mu nzego zitandukanye zirimo ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari, hagamijwe gukomeza guteza imbere ubukungu no gushimangira umubano n’ibihugu byo hirya no hino ku Isi.

Abasesenguzi bagaragaza ko ubufatanye nk’ubu bushobora gufasha ibihugu byombi kungurana ubumenyi n’ubunararibonye mu guhanga udushya mu bukerarugendo, kuzamura umusaruro w’uru rwego ndetse no gukurura abashoramari n’abakerarugendo benshi.

Image
Abayobozi bombi bafashe ifoto y’urwibutso

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *