Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Ngarama na Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo batangaje ko bahombye amafaranga arenga ibihumbi 100 Frw buri wese nyuma yo gusezeranywa ko abana babo bazahabwa ubufasha bwo kwiga mu mashuri meza binyuze mu mushinga babwiwe ko uzabafasha, ariko kugeza ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.
Aba baturage bavuga ko basabwaga amafaranga mu bihe bitandukanye, arimo ayo babwirwaga ko azagurwa ibikoresho abana bazakoresha ku ishuri, ay’ubwishingizi n’andi basobanurirwaga mu buryo butandukanye, bitewe n’ibiganiro bagiranaga n’ababizezaga ubwo bufasha.
Bavuga ko bamwe batanze amafaranga arenga ibihumbi 100 Frw, abandi batanga arenga ibihumbi 200 Frw, bizeye ko abana babo bazabona amashuri meza ndetse bakazagira n’amahirwe yo gukomeza amasomo mu mahanga.
Bavuga ko ibyo basezeranyijwe bitigeze byubahirizwa, ahubwo bakaba basigaye bahangayikishijwe n’uko abana babo babuze ibikoresho bari biteze ko bazahabwa.
Murekatete Fiette utuye mu Mudugudu wa Kabeho, Akagari ka Ngarama, mu Murenge wa Ngarama, avuga ko yatanze amafaranga arenga ibihumbi 120 Frw, ayakura mu bikorwa by’ubucuruzi yakoraga, agamije guharanira ko umwana we atazacikanwa n’amahirwe yo kubona ishuri ryiza.
Uyu mubyeyi avuga ko yari asanzwe acururiza imbuto mu isoko rya Ngarama, ariko akaza gukoresha igishoro cye mu kwishyura amafaranga yasabwaga, yizeye ko umwana we azabona ubufasha bwo kwiga.
yagize ati:”Natanze amafaranga menshi, ariko kugeza ubu nta bufasha nabonye, nta n’ishuri umwana wanjye yabonye nk’uko twari twarabisezeranyijwe.”
Murekatete yavuze ko hari igihe yasabwaga andi mafaranga nyuma yo kubwirwa ko umwana we yabonye inkunga runaka.
Yagize ati: “Hari igihe bansabye ibihumbi 15 bambwira ko umwana wanjye yabonye inkunga ya miliyoni eshatu, ndayatanga. Nyuma yaho, bongera kumbwira ko umwana wanjye yabonye inkunga ya miliyoni umunani, bansaba ibihumbi 150. Icyo gihe nababwiye ko ntayo mfite, sinayatanga, bambwira ko nzabona inkunga y’umwana umwe gusa.”
Ndikubwimana Jean de Dieu, utuye mu Mudugudu wa Burambira, Akagari ka Nyarubungo, mu Murenge wa Ngarama, na we avuga ko yatanze amafaranga arenga ibihumbi 200 Frw yizeye ko umwana we azabona amahirwe yo kwiga mu ishuri ryiza binyuze muri uwo mushinga.
Yagize ati :“Batubwiraga ko abana bacu bazajya mu mushinga, bakiga mu mashuri meza, ndetse nyuma bakazajya no mu Burayi. Ibyo twarabyizeye, dutanga amafaranga twari dufite kuko twumvaga ko ari amahirwe akomeye ku bana bacu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marceline, yavuze ko iki kibazo atari akizi, ariko ko bagiye kugikurikirana kugira ngo hamenyekane ukuri kandi gishakirwe umuti.
Yagize ati :”Ni ikibazo tutari tuzi, ariko tugiye kugikurikirana kugira ngo gikemuke.”
Abarurage barindwi bo mu Murenge wa Ngarama ni bo bavuga ko bishyuye amafaranga, naho abandi batanu bo mu Murenge wa Nyagihanga ni bo batanze ibihumbi 100 Frw.