Ni iki gituma abanyarwanda baba mu Rwanda batagura ibikorerwa mu Rwanda?

Ubwanditsi
5 Min Read

Nubwo Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ibikorerwa mu gihugu binyuze muri gahunda ya ‘Made in Rwanda’, imyenda n’inkweto bikorerwa mu Rwanda biracyafite isoko rito imbere mu gihugu, aho Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko 5% gusa ari byo bigurwa ku isoko ry’imbere mu gihugu.

Bamwe mu baturage bavuga ko kimwe mu bituma badahitamo imyenda n’inkweto bikorerwa mu Rwanda ari ibiciro biri hejuru ugereranyije n’iby’ibitumizwa mu mahanga, bigatuma bahitamo ibibahendukiye.

Iki kibazo cyongera kwibutsa imbogamizi uruganda rw’imyenda n’inkweto mu Rwanda rugihura na zo mu gushaka isoko, nubwo hari intego yo kongera umusaruro w’ibikorerwa imbere mu gihugu no kugabanya ibitumizwa mu mahanga.

Mu 2025, ubwo yari agejeje ku Nteko Ishinga Amategeko gahunda ya Leta yo guteza imbere inganda, uwari Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko inganda z’imyenda zo mu Rwanda zari zifite ubushobozi bwo kugeza imyenda ku baturage bangana na 5% gusa.

Yagaragaje ko Leta ifite intego yo kongera ubushobozi bw’inganda z’imyenda kugira ngo Abanyarwanda bose bazabashe kubona imyenda ikorerwa mu gihugu ku biciro biboroheye.

Yavuze kandi ko Leta iri gushishikariza abashoramari kongera ubushobozi bw’inganda zisanzwe no gushora imari muri uru rwego, ndetse ikanashaka amasoko ahoraho y’ibikorerwa mu Rwanda, harimo n’imyambaro y’abanyeshuri.

Ibiciro n’ibikoresho fatizo bikomeje ni imbogamizi

Abaturage bavuga ko nubwo bashishikarizwa kugura ibikorerwa mu Rwanda, ibiciro byabyo bituma bamwe bihitiramo ibindi bicuruzwa biturutse mu mahanga.

Imwe mu mpamvu zituma imyenda ikorerwa mu Rwanda ishobora guhenda ni uko ibikoresho fatizo byinshi bikenerwa mu kuyikora bitumizwa mu mahanga. Ibi byongera amafaranga akoreshwa mu kuyikora, kuyitwara no kuyigeza ku isoko, bikagira ingaruka ku giciro umuguzi asabwa kwishyura.

Mu biganiro byabereye mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2025, Abadepite bagaragaje impungenge z’uko ibikoresho fatizo bihenze n’ubushobozi buke bwo kubibona imbere mu gihugu bishobora gukomeza gutuma imyenda ikorerwa mu Rwanda ihenda ugereranyije n’itumizwa hanze.

Dr. Edouard Ngirente yasobanuye ko kongera umusaruro no gukora ibicuruzwa byinshi icyarimwe bishobora gufasha kugabanya ikiguzi cya buri gicuruzwa. Yatanze urugero rw’amasezerano manini yo kudoda imyambaro y’abanyeshuri, aho gukora imyenda ibihumbi byinshi bishobora gutuma igiciro cy’umwenda umwe kigabanuka.

Inkweto na zo zifite imbogamizi mu bikoresho fatizo

Ku bijyanye n’inkweto, urwego rw’inganda z’uruhu na rwo ruracyakeneye kongererwa ubushobozi kugira ngo rubashe gutanga ibikoresho bikenerwa n’abazikora.

Amakuru yatangajwe muri Kanama 2026 agaragaza ko hari umushinga wo kubaka uruganda rutunganya impu n’amaparcelle y’uruhu mu Karere ka Gicumbi, ugamije gufasha abatunganya ibicuruzwa by’uruhu kubona ibikoresho fatizo biturutse imbere mu gihugu.

Beresheba Hakizayezu, ukora inkweto mu Rwanda, yagaragaje ko kubaka uru ruganda byafasha kugabanya ikiguzi cy’uruhu rutunganyijwe, kuko ibikoresho bimwe na bimwe bikiri ku isoko bigura amafaranga menshi.

Yatanze urugero rw’uko agace k’uruhu kangana na santimetero kare 30 gashobora kugura hagati ya 1.800 Frw na 2.000 Frw, mu gihe aramutse atunganyirijwe mu Rwanda ashobora kugura hagati ya 800 Frw na 1.200 Frw.

Ibi bigaragaza ko kubaka inganda zitunganya ibikoresho fatizo ari imwe mu nzira zafasha kugabanya ibiciro by’inkweto zikorerwa mu Rwanda no kongera ubushobozi bw’abazikora.

Leta ishaka guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda

Mu rwego rwo gushyigikira inganda zo mu gihugu, Leta yashyizeho ingamba zirimo korohereza abashoramari batumiza mu mahanga imashini n’ibikoresho fatizo bikoreshwa mu gukora imyenda n’inkweto, binyuze mu kugabanyirizwa cyangwa gusonerwa amahoro amwe n’amwe ya gasutamo hakurikijwe ibisabwa.

Hari kandi gahunda ya ‘Made in Rwanda’ igamije guteza imbere umusaruro w’imbere mu gihugu, guhanga imirimo, kongera ibyoherezwa mu mahanga no kugabanya amafaranga igihugu gitakaza gitumiza ibicuruzwa hanze.

Urwego rw’ubucuruzi n’inganda rugaragaza ko kongera umusaruro w’imyenda n’ibikomoka ku ruhu bishobora kugira uruhare mu kongera imirimo, guteza imbere abikorera no gufasha igihugu kugabanya icyuho kiri hagati y’ibyo gitumiza mu mahanga n’ibyo cyoherezayo.

Ese ni iki cyatuma Abanyarwanda barushaho kugura ibikorerwa iwabo?

Abasesenguzi b’ubukungu bagaragaza ko kugira ngo gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda itange umusaruro ku isoko ry’imbere mu gihugu, bidakwiye kugarukira ku kongera inganda gusa, ahubwo hakenewe no guhuza ibiciro n’ubushobozi bw’abaguzi.

Kongera inganda zitunganya ibikoresho fatizo, koroshya kubona imashini, kongera umusaruro, kunoza ireme ry’ibicuruzwa no kubigeza ku masoko ku buryo bworoshye ni bimwe mu byafasha inganda zo mu Rwanda guhangana n’ibituruka mu mahanga.

Ku ruhande rw’abaguzi, guhitamo ibikorerwa mu Rwanda bishobora gufasha guteza imbere inganda z’imbere mu gihugu no guhanga imirimo, ariko na bo bakeneye kubona ibicuruzwa bifite ireme, bihendutse kandi bihuye n’ibyo bakeneye.

Ikibazo gikomeje kwibazwa ni ukumenya niba inganda zo mu Rwanda zizashobora kongera umusaruro no kugabanya ibiciro ku buryo imyenda n’inkweto zikorerwa mu gihugu zizaba amahitamo ashoboka ku baturage bafite ubushobozi butandukanye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *