U Rwanda na Oman bigiye kurushaho kwagura ubufatanye

Ubwanditsi
3 Min Read

U Rwanda na Oman birifuza kurushaho kwagura umubano w’ubukungu n’ubufatanye mu ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere, ikoranabuhanga, ubucuruzi na serivisi zijyanye no kugeza ibicuruzwa aho bikenewe, mu rwego rwo kongera amahirwe y’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.

Ibi byagarutsweho ku wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2026, mu biganiro Minisitiri w’Ubwikorezi, Itumanaho n’Ikoranabuhanga wa Oman, Eng. Said bin Hamoud bin Said Al Maawali, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yagiranye n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).

Ibi biganiro byibanze ku kureba uburyo ibihugu byombi byarushaho gukorana mu nzego zifite uruhare mu iterambere ry’ubukungu, by’umwihariko guteza imbere ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere, imicungire y’ibicuruzwa n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bikorwa by’ubucuruzi.

Uru ruzinduko ruje rukurikira intambwe zikomeye zatewe mu gushimangira umubano w’u Rwanda na Oman, cyane cyane nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame yagiriye muri Oman kuva ku wa 7 kugeza ku wa 8 Nzeri 2026, aho yagiranye ibiganiro na Sultan Haitham bin Tarik.

Muri urwo ruzinduko, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano abiri n’amasezerano y’ubwumvikane atandatu (MoUs), agamije kwagura ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi, ubuhinzi, serivisi z’imitangire y’ibicuruzwa, imirimo n’ubufatanye mu bikorwa by’iterambere.

Mu byo impande zombi zumvikanyeho harimo guteza imbere ibyambu byo ku butaka (Inland Ports) n’ibibika ibicuruzwa (Dry Ports), kunoza uburyo ibicuruzwa bitwarwa bikanagezwa ku masoko, ndetse no gushishikariza abashoramari bo muri ibyo bihugu gushora imari mu mishinga y’inyungu rusange.

Mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, u Rwanda na Oman na byo byatangiye gufata ingamba zo koroshya ingendo n’ubucuruzi hagati yabyo. Ku wa 21 Nyakanga 2026, indege ya mbere ya SalamAir yahagurutse i Muscat igana i Kigali, aho biteganyijwe ko uru rugendo rukorwa kabiri mu cyumweru.

Iyi nzira y’indege itanga amahirwe mashya ku bacuruzi, abashoramari n’abagenzi, ndetse ikaba n’ikiraro gishobora gufasha mu kongera ubucuruzi hagati y’Afurika n’ibihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu.

Mu bijyanye n’ubucuruzi, Oman ni kimwe mu bihugu u Rwanda rukorana na byo mu kugura ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bicuruzwa. Mu mwaka w’i 2025, u Rwanda rwohereje muri Oman ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 4.2 z’amadolari ya Amerika, mu gihe rwahakuye ibifite agaciro ka miliyoni 38 z’amadolari.

Ibihugu byombi birashaka kandi gukomeza kunoza uburyo ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga n’ibyoherezwa hanze bigera ku masoko, bikoresheje ubufatanye mu byambu, ubwikorezi n’ikoranabuhanga.

Mu biganiro biheruka kandi, Oman yagaragaje ubushake bwo gukorana n’u Rwanda mu mishinga ijyanye no kubaka ubushobozi bwo kubika ibikomoka kuri peteroli ku byambu byo muri Oman no muri Afurika y’Iburasirazuba. Ibi bigamije gufasha mu kurinda ihungabana ry’ibikomoka kuri peteroli no gukomeza kubona ibikenerwa mu bukungu.

Uretse ubwikorezi n’ubucuruzi, ikoranabuhanga na ryo ni imwe mu nkingi z’ubufatanye bw’ibihugu byombi. By’umwihariko, hari gahunda zo kwagura imikoranire mu kubaka no gucunga ibigo bibika amakuru (Data Centres), serivisi za Cloud Computing, ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) no guteza imbere serivisi za Leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

U Rwanda na Oman bifitanye umubano wa dipolomasi umaze imyaka isaga 28, ndetse gukomeza kuwagura bikaba bifatwa nk’amahirwe yo kongera ishoramari, ubucuruzi n’ubufatanye hagati y’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’ibyo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Biteganyijwe ko ubufatanye bukomeje kwagurwa muri izi nzego bushobora gufungura andi mahirwe ku bikorera, abashoramari n’abacuruzi bo mu bihugu byombi, ndetse bukagira uruhare mu guteza imbere ubukungu no koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *