Rwamagana: Abatuye mu Murenge wa Muhazi bamaze imyaka ibiri batemerewe kubaka

Gilbert Silvapoxy
3 Min Read

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muhazi, mu Karere ka Rwamagana, barinubira ko bamaze imyaka ibiri batemerewe kubaka cyangwa kuvugurura inzu zabo, nyuma y’uko babwiwe ko hari gutegurwa ibishushanyo mbonera by’imiturire. Basaba ko iki gikorwa cyakwihutishwa kugira ngo bongere bahabwe uburenganzira bwo kubaka.

Abatuye mu Murenge wa Muhazi bamaze imyaka ibiri batemerewe kubaka

Ibi babigarutseho ku wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026, ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi. Muri izo Nteko z’abaturage hanakusanyijwe ibitekerezo n’ibyifuzo abaturage bifuza ko byazashyirwa mu igenamigambi.

Abaturage bo muri uyu Murenge bagaragaje ibibazo birimo ibura ry’amazi rimara igihe kirekire, kuba amashanyarazi ataragera kuri bose, ndetse no kuba bamaze imyaka ibiri batemerewe kubaka cyangwa kuvugurura inzu.

Dusabimana Marie, utuye mu Mudugudu w’Ubwiza, Akagari ka Kabare, yavuze ko hashize imyaka ibiri ubuyobozi bw’Akarere buhagaritse ibikorwa byo kubaka no kuvugurura inzu muri uyu murenge, kugira ngo habanze hategurwe igishushanyo mbonera.

Ati :“Uyu mwaka ni uwa kabiri tutemerewe kubaka no kuvugurura inzu zacu kandi rwose biri kudukenesha cyane. Nk’ubu hari abantu bari bafite ibibanza muri uyu Murenge basanzwe bakodesha, noneho ugasanga batse inguzanyo ngo bubake bagasanga hano harakomye, ni ibintu bibi kandi rwose twifuza ko byafatwaho umwanzuro.’’

Madandari Antoine, utuye mu Mudugudu w’Agatare mu Kagari ka Karitutu, yavuze ko kimwe mu by’ingenzi bifuza ko akarere kashyira imbere mu igenamigambi ari ukubemerera kongera kubaka, kuko hashize imyaka ibiri ibikorwa by’ubwubatsi hafi ya byose byarahagaze muri uyu murenge.

Ati :“Niba ufite inzu yenda kugwa ntabwo wemerewe kuyivugurura, hari n’igihe wenda wabaga ufite ubutaka ukeneye kugurishaho gato ngo witeze imbere, ubu nta mukiliya wabona kuko ahantu hose harakomye nta muntu wemerewe kubaka, iyo unabigerageje barazisenya rero ubuyobozi nibudufashe imyaka ibiri ni myinshi ishize.’’

Munyemana Gervais, utuye mu Mudugudu wa Kidogo mu Kagari ka Nyarusange, yavuze ko mu gace atuyemo hakaswe ibibanza byinshi n’imihanda, ariko ibikorwa byo kubitunganya bikaba bitararangira.

Yavuze ko abaturage batemerewe no gukomeza kuhahinga kuko aho hantu hashyizwe mu gice cy’imiturire, bityo bagasaba ko ibikorwa byo gutunganya izo site byakwihutishwa kugira ngo abemerewe kubaka babone uko babikora, bave mu gihirahiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuzeko  ko icyo kibazo ubuyobozi bukizi, avuga ko gutinda kwacyo byatewe ahanini na rwiyemezamirimo wari waratoranyijwe n’abaturage kugira ngo atunganye site, ariko ibikorwa bye bikagenda gahoro.

Ati :“Komite za site nizo zishakira rwiyemezamirimo bazakorana, uwo bahisemo yari umuntu ugenda buhoro cyane ariko ubu mu cyumweru gishize yarabirangije twanabyohereje muri Minisiteri y’Ibidukikije kugira ngo byemezwe. Abaturage twababwira ko igishushanyo mbonera cyabonetse nyuma y’imyaka ibiri tumwirukaho ubu hari icyizere ko bazadusubiza vuba.’’

Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko ibishushanyo mbonera byakozwe bireba site za Nyarusange, Karitutu na Nsinda.

Yijeje abaturage ko Minisiteri y’Ibidukikije nimara kubyemeza, hazakurikiraho kwemezwa n’Inama Njyanama y’Akarere, ari na bwo abaturage bazongera guhabwa uburenganzira bwo gutangira ibikorwa by’ubwubatsi.

ivomo:igihe

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *