Abanyeshuri bo mu gihugu cy’Ubwongereza barasaba ko ikoreshwa ry’imyambaro y’ishuri mu mashusho y’urukozasoni bihagarikwa kuko bisiga icyasha abanyeshuri bayambara, ndetse ko bishobora no kugira izindi ngaruka ku bana.
Aba banyeshuri biga mu ishuri rya The Cooper School riherereye mu mujyi wa Bicester, mu ntara ya Oxfordshire, mu gihugu cy’Ubwongereza, bavuga ko imyambaro yagenewe gufasha abanyeshuri kugaragara nk’abagize umuryango umwe w’ishuri (Uniforms) yahinduwe igikoresho gikoreshwa mu mashusho ya filime z’urukozasoni zizwi nka Pornography films.
Aba bakobwa, barimo Aylin na Mae, bombi bafite imyaka 15 y’amavuko, bari mu itsinda ryitwa Little Feminist Book Club, ryibanda ku biganiro bijyanye n’uburinganire n’uburenganzira bw’abagore.
Nk’uko Deutsche Welle (DW) yabitangaje ku wa 12 Ukwakira 2026, aba banyeshuri bafashe icyemezo cyo gutangiza ubusabe busaba ko ikoreshwa ry’imyambaro y’ishuri mu mashusho y’urukozasoni ribuzwa burundu.
Aylin yavuze ko nyuma yo kuganira ku kibazo cy’ikoreshwa ry’imyambaro y’ishuri mu bikorwa by’urukozasoni, abagize iryo tsinda bumvikanye ko hakenewe ingamba zikomeye zirimo no kubuza ko iyo myambaro ikoreshwa muri ayo mashusho.
Bavuga ko abakobwa bahohoterwa kubera imyambaro y’ishuri
Aba banyeshuri bavuga ko ikibazo kitagarukira gusa ku mashusho y’urukozasoni, ahubwo ko gifitanye isano n’uburyo abakobwa bambaye imyambaro y’ishuri bafatwa mu buzima busanzwe.
Mu busabe bwabo, bagaragaje ko bamwe mu banyeshuri bagenzi babo bahuye n’iyicarubozo rishingiye ku magambo n’imyitwarire y’abantu babashotora mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, ndetse bamwe bakavuga ko byabatangiye bakiri bato, bafite imyaka 11.
Mae yavuze ko atakunda kwambara imyambaro y’ishuri igihe ari hanze y’ishuri, kubera uburyo ishobora gutuma abantu bamufata cyangwa bakamureba mu buryo atifuza, ati:”Imyenda y’ishuri twambara yifashishwa n’abakina filime z’urukozasoni, rimwe na rimwe rero hari ubwo uhura n’umugabo agahita akubona mu ishusho rya bariya bagore, rimwe na rimwe akagufata nk’indaya, cyangwa ukabona aragusatiriye arashaka kugufata ku ngufu, abenshi biratugora kwisobanura ko turi abanyeshuri tudakina izo filime”
Aba bakobwa bavuga ko imyambaro y’ishuri ikwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uburezi n’ubumwe bw’abanyeshuri, aho guhindurwa igikoresho cyo kubakururira mu bikorwa cyangwa mu bitekerezo bishingiye ku mibonano mpuzabitsina.
Mu gushyigikira ubusabe bwabo, aba banyeshuri berekanye ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu w’i 2018 n’umuryango Plan International, ukora ibikorwa byo kurengera uburenganzira bw’abana.
Ubwo bushakashatsi bwakorewe abantu 1.004 bafite hagati y’imyaka 14 na 21, bugaragaza ko 35% muri bo bari barahuye n’ibihe by’abantu babitaho cyangwa babashotora mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina batabyifuzaga, igihe bari bambaye imyambaro y’ishuri.
Nanone, 8% bavuze ko hari abantu batabazi babafotoye cyangwa babafashe amashusho batabibemereye, harimo n’ibikorwa byo gufotora munsi y’amajipo y’abakobwa (upskirting).
Iyi mibare ni imwe mu mpamvu aba banyeshuri baheraho basaba ko hafatwa ingamba zikumira ikoreshwa ry’imyambaro y’ishuri mu mashusho y’urukozasoni no mu bindi bikorwa bishobora gutesha agaciro abakobwa.
Aba banyeshuri kandi banenga igitekerezo cy’uko ikibazo cyakemurwa no gusaba abakobwa kwambara amajipo maremare cyangwa guhindura imyambaro y’ishuri, bavuga ko ibyo byaba ari ugushyira umutwaro ku bahohoterwa aho kuwushyira ku bantu babahohotera no ku bakora ibikubiyemo bibatesha agaciro.
