Kigali yakiriye inama mpuzamahanga ya 38 ku masezerano ya Montréal, izitabirwa n’abasaga 1,000

Ubwanditsi
3 Min Read
U Rwanda rwakiriye Inama ya 38 y’ibihugu byashyize umukono ku masezerano ya Montréal agamije kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba (MOP38), iteraniye i Kigali kuva ku wa 2 kugeza ku wa 6 Ugushyingo 2026, ikaba ihurije hamwe abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe gushyira mu bikorwa amasezerano ya Montréal, ikaba iteganyijwe kwitabirwa n’abantu basaga 1.000.

Inama iribanda ku ngamba zo gukomeza kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba, kugabanya ikoreshwa ry’imyuka yangiza ikirere no gushimangira ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Image
Ni inama izakira abasaga 1000

Iyi nama ibaye mu gihe hashize imyaka 10 Umujyi wa Kigali wakiriye inama yemeje ivugururwa ry’aya masezerano rizwi nka Kigali Amendment, ryemejwe mu Kwakira 2016. Iri vugururwa ryagize uruhare rukomeye mu kongera imbaraga mu kurengera ikirere ku rwego mpuzamahanga.

Akamaro k’Amasezerano ya Montréal n’ivugururwa ryayo rya Kigali

Amasezerano ya Montréal yashyizweho umukono ku wa 16 Nzeri 1987 i Montréal muri Canada, agamije kugabanya no guhagarika ikoreshwa ry’ibinyabutabire byangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba, kazwi nka Ozone Layer.

Ako kayunguruzo gafite akamaro gakomeye kuko karinda ibinyabuzima n’abantu imirasire mibi y’izuba ishobora guteza indwara zitandukanye, zirimo kanseri y’uruhu, ndetse ikangiza n’ibidukikije.

Mu 2016, ibihugu byongeye guhurira i Kigali byemeza ivugururwa ry’ayo masezerano, rizwi nka Kigali Amendment. Rishyiraho gahunda yo kugabanya buhoro buhoro ikoreshwa ry’imyuka ya Hydrofluorocarbons (HFCs), ikoreshwa cyane mu bikoresho bikonjesha birimo firigo n’ibyuma bitanga ubukonje mu nyubako.

Nubwo iyi myuka idatobora ako kayunguruzo nk’uko byakorwaga n’ibinyabutabire byari byibanzweho mu masezerano ya mbere, igira uruhare rukomeye mu kongera ubushyuhe bw’Isi.

Ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’ivugururwa rya Kigali rishobora gufasha kwirinda izamuka ry’ubushyuhe bw’Isi rishobora kugera kuri dogere selisiyusi 0,5 mu mpera z’ikinyejana, mu gihe ibihugu bizaba byubahirije ibyo byiyemeje.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yavuze ko kwakira iyi nama ari amahirwe yo kongera gusuzuma ibyagezweho, gushimangira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano no guteza imbere ikoranabuhanga ryo gukonjesha ritangiza ikirere.

Yagaragaje kandi ko ingamba zo gukoresha ibikoresho bikonjesha bidahumanya ikirere kandi bikoresha amashanyarazi make zifite akamaro mu kurengera ibidukikije, guteza imbere ubuvuzi, kubungabunga ibiribwa no guteza imbere ubukungu.

Ibindi bikorwa bizabera i Kigali

Uretse ibiganiro n’imishyikirano bizahuza ibihugu byitabiriye MOP38, hateganyijwe n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere ikoranabuhanga n’ubufatanye mu rwego rwo kurengera ikirere.

Harimo amahugurwa azabera mu Kigo Nyafurika cy’Indashyikirwa mu Gukonjesha mu buryo Burambye no kubika no gutwara ibicuruzwa bikenera gukonjeshwa (ACES), imurikabikorwa ry’ikoranabuhanga ryo gukonjesha ritangiza ikirere rizabera muri Kigali Convention Centre, ndetse n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa rigamije kurebera hamwe icyerekezo cy’ahazaza h’Amasezerano ya Montréal.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ubunyamabanga bushinzwe Amasezerano ya Ozone muri UNEP, Megumi Seki, na we yagaragaje ko gusubira i Kigali nyuma y’imyaka 10 ari umwanya mwiza wo gusuzuma intambwe imaze guterwa no gufata izindi ngamba zizafasha ibihugu gukomeza kubahiriza ibyo byiyemeje.

Inama ya MOP38 izasozwa ku wa 6 Ugushyingo 2026, ikaba ari imwe mu nama mpuzamahanga zigaragaza uruhare rw’u Rwanda mu biganiro n’ibikorwa byo kurengera ibidukikije ku rwego rw’Isi.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *