Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku wa kabiri yavuze ko yagiranye amasezerano na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, avuga ko Amerika itazongera guha Israel inkunga y’amafaranga nyuma y’uko uyu mwaka urangira.
Trump yabwiye ikiganiro Fox and Friends cya televiziyo ya Fox News ati: “Ku bijyanye no guha Israel amafaranga, jye na Bibi Netanyahu twagiranye amasezerano yo guha Israel miliyari 4 z’amadolari buri mwaka, ariko hashize amezi tugiranye amasezerano yo guhagarika iyo nkunga.
“Twamaze kumvikana ko mu mpera z’uyu mwaka tutazongera guha Israel amafaranga. Icyakora, tuzafasha Israel igihe izaba ibikeneye.”