Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyanza kurushaho kwimakaza umuco w’isuku, kwirinda amakimbirane yo mu miryango no gukora cyane kugira ngo biteze imbere.
Ibi yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2026, ubwo yari yifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, mu gikorwa cy’isuku cyakorewe mu muhanda w’amabuye uva kuri Hotel Urubuto werekeza kuri Stade ya Nyanza.
Iki gikorwa cyitabiriwe na Guverineri Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’agateganyo, Kamana Jean Marie, ndetse n’inzego z’umutekano, bafatanyije n’abaturage mu gusukura uyu muhanda.
Nyuma y’igikorwa cy’isuku, Guverineri Kayitesi yashimiye abaturage ku ruhare bagize mu bikorwa by’isuku, abasaba kubigira umuco wa buri munsi, aho gutegereza ko bategurirwa ibikorwa rusange kugira ngo babigiremo uruhare.
Guverineri Kayitesi yagize ati:”Isuku ni ngombwa kandi ireba buri wese, ni ngombwa ko isuku iba umuco kuri buri muturage wo mu Karere ka Nyanza, isuku buri munsi no muri buri rugo, kandi isuku ntigomba guharirwa uwa kabiri w’isuku”
Yabasabye kandi kwirinda amakimbirane yo mu miryango, ashimangira ko ari ngombwa ko abaturage bashyira imbaraga mu mirimo ibateza imbere no mu bikorwa bifasha kuzamura imibereho yabo, ati:”Ndashishikariza buri wese, buri rugo kwirinda urugomo n’amakimbirane ya hato na hato, ahubwo buri wese akitabira ibikorwa by’iterambere ry’igihugu n’iry’urugo rwe by’umwihariko”
Guverineri Kayitesi yanashimiye abaturage ba Nyanza uburyo bitabiriye amatora y’inzego z’ibanze, abashimira uruhare bagize mu gikorwa cyo gutora abayobozi babegereye.
Ibikorwa by’isuku rusange ni kimwe mu bikorwa bigamije guteza imbere isuku n’isukura mu baturage, kubashishikariza kugira uruhare mu kwita ku bidukikije no kubungabunga ahantu hahurira abantu benshi.