Polisi yo muri Indonesia yatangaje ko yavumbuye umuyoboro w’ abakoraga icuruzwa ry’abantu, bakabashuka bakabajyana mu Burusiya babizeza akazi, ariko nyuma bakabahatira kujya kurwana mu ntambara yo muri Ukraine.
Abayobozi bavuga ko nibura umwe mu bantu bashutswe akajyanwa muri ubwo buryo yishwe.
Uwo muyoboro wakoreshaga imbuga nkoranyambaga mu kwamamaza akazi, usezeranya Abanya-Indonesia amadolari ya Amerika 35.000 ($35,000), hiyongereyeho andi 3.000 ($3,000) buri kwezi, kugira ngo bimukire mu Burusiya.
Abantu bashutswe ntibari bazi ko bagiye kujya ku rugamba, kuko bemeraga ko bagiye gukora akazi kajyanye no gutwara ibikoresho, gutanga serivisi z’umutekano n’indi mirimo isa nayo.
Bageze mu Burusiya, bahatiwe gusinya amasezerano yo kujya mu gisirikare nk’abacanshuro (mercenaries). Nyuma bahawe imyitozo y’ukwezi kumwe, bahita boherezwa mu duce turimo kubera imirwano muri Ukraine.
Abayobozi bo muri Indonesia batangaje ko abantu 13 bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa bamaze kumenyekana, barimo Abarusiya babiri n’Umunya-Ukraine umwe. Polisi ivuga ko amafaranga abo bantu bahawe yari make cyane ugereranyije n’ayo bari barasezeranyijwe mu matangazo y’akazi, ndetse hari n’abatigeze bahembwa na rimwe.