Umuryango w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, hamwe n’abavugizi be, bamaganiye kure ibihuha n’amakuru atagira gihamya yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Obama yaba afite gahunda yo kongera kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu.
Ibi bihuha byagiye bigaruka cyane mu gihe cy’amatora no mu bihe by’ubushyamirane bwa politiki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere y’uko ibiro n’abafite mu nshingano gufata amakuru ya Obama bashimangira ko ibyo abantu bavuga ari impimbano zisanzwe, kandi ko Obama adafite gahunda yo kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu.
Michelle Obama yagize ati:”Nta gahunda n’imwe yo kongera kwiyamamaza dufite, yewe izo nzozi nta n’izo twigeze tugira, turanyuzwe n’ubuzima turimo, kandi dutewe ishema n’ibyo twagezeho ubwo twari tuyoboye kino gihugu cyiza”
Barack Obama, wayoboye Amerika muri manda ebyiri zikurikirana (2009–2017), yagiye agaragaza kenshi ko yishimiye ubuzima arimo bwo hanze y’ubuperezida, kandi ko anyuzwe nabwo.
Icyo Itegeko Nshinga rya Amerika (US Constitution) ibivugaho
Muri Amerika, amategeko arasobanutse cyane ku bijyanye n’inshuro umuntu ashobora kwiyamamariza icyo giti cy’ubuperezida:
-
Ingingo ya 22 y’Itegeko Nshinga (22nd Amendment):Yemejwe mu mwaka wa 1951. Iyi ngingo ivuga ko “Nta muntu n’umwe ushobora gutorerwa umwanya wa Perezida inshuro zirenze ebyiri.” Ubwo Barack Obama yatsindaga amatora muri 2008 no muri 2012, yagize manda ebyiri z’imyaka ine ine. Bivuze ko nk’uko amategeko ari, atemerewe rwose kuzongera kwiyamamariza no gutorerwa kuba Perezida wa Amerika.
-
Ntashobora no kuba vice Perezida (Vice President):Aha naho icyemezo cy’amategeko kirasobanutse; Ingingo ya 12 y’Itegeko Nshinga (12th Amendment) ivuga ko umuntu wese utemerewe kuba Perezida cyangwa udateganijwe n’amategeko kuzawuyobora, ntashobara no kuba vice Perezida. Bivuze ko Obama atemerewe kwiyamamariza kuri uwo mwanya.